Duathlon:Rukara yegukanye Shampiyona y’igihugu (AMAFOTO)

Rukara Fazil ubarizwa mu kipe ya Kigali ni we wegukanye Shampiyona y’igihugu mu mukino wa Duathlon ahigitse bagenzi be 19 bahatanaga.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 nibwo hakinwaga Shampiyona y’igihugu ya Duathlon (imikino 2 ikomatanyije: Kwiruka n’amaguru no gusiganwa ku magare).

Abayitabiriye, babanje gusiganwa ku maguru ku ntera ingana na Kilometero 21, nyuma yaho bakurikizaho kunyonga igare ibirometero 5 (5Km), bongera gusoza basiganwa ku maguru ahareshya n’ibirometero bibiri n’igice (2.5Km).

Iyi Shampiyona yitabiriwe n’abagera kuri 19, harimo abakobwa 3. Hasoje abagera 15, abandi 4 ntibageza ku bihe bibemerera kujya ku rutonde rw’uko bakurikiranye ariko nabo basoje irushanwa.

Rukara Fazil wo mu kipe ya Kigali, akaba asanzwe akora umwuga wo gushushanya, niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe n’umunota umwe n’amasegonda 13 asiga umubiligi Simon Hupperetz wabaye uwa kabiri amurushije umunota umwe n’amasegonda 27 akaba anasanzwe ari umutoza w’ikipe y’amagare ya Energy Benediction Club y’i Rubavu, hanyuma Iradukunda Olivier abona umwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore, Mutimucyeye Saidat ukina mu kipe ya Karongi, niwe wabaye uwa mbere, akoresheje isaha imwe n’iminota 12 n’amasegonda 47, Manirakiza Olive aba uwa kabiri.

Hakaba hanahembwe umukinnyi witwaye neza, mu bakuze kurusha abandi bose bitabiriye iyi shampiyona, ari we Jonh Fischer ufite imyaka 30, akaba akomoka mu gihugu cy’u Budage.

Ibindi bihembo byaragaye, ni icy’umuntu ufite ubumuga wabashije kwitabira shampiyona kuri uyu munsi, ari we Niyibizi Emmanuel wacitse akaboko.

Mu ngimbi, uwa mbere yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25, uwa kabiri ahembwa ibihumbi 20, mu gihe uwa gatatu yahembwe ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwa mbere muri buri cyiciro, yahembwaga ibihumbi 40, uwa kabiri akabona ibihumbi 30, mu gihe uwa gatatu yahembaga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bakuze, uwahize abandi yahembwe ibihumbi 30, mu gihe ufite ubumuga nawe yahembwe ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Duathlon ni igice cya Triathlon. Triathlon yo ikomatanya imikino 3: koga, gutwara igare no gusiganwa ku maguru. Wageze mu Rwanda mu 2014.

Abagabo:

Rukara Fazil (1h01’13’’)
Simon Hupperetz (1h02’40’’)
Iradukunda Olivier (1h05’)

Abagore

Mutimucyeye Saidat (1h12’)
Manirakiza Olive (1h43’)

Ingimbi

Tuyishime Andre (1h07’)
Nizeyimana Theophile (1h11’)
Ndirasa Yussuf (1h12’)

Babanje kwiruka Kilometero 21 mbere yo kurira igare bagasiganwa izindi kilometero 5, bagasoza bongera kwiruka n’amaguru kilometero 2.5

Rukara wegukanye iri rushanwa

Ufite ubumuga witabiriye iri rushanwa

Rukara ku igare !

Mutimucyeye Saidat niwe wabaye uwa mbere mu bagore

Mbaraga Alexis uyobora ishyirahamwe rya Triathlon yashimye ubwitabire i Musanze

Ufite ubumuga witabiriye iyi Duathlon na we yahembwe

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo