Dream Unity yatangije ubukangurambaga bwo kwishyura Minnaert (AMAFOTO)

Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports yamaze kwiyemeza gutangiza ubukangurambaga bwo kwishyura umutoza Ivan Minnaert wahoze atoza Rayon Sports, akaba ayishyuza amafaranga amaze imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2020 nibwo abagize Dream Unity bari bahagarariye abandi bashyikirije Ivan Minnaert sheki ya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) yakusanyijwe n’abanyamuryango ba Dream Unity mu byumweru bibiri bishize.

’Ibibazo byose si Sadate bireba’

Nduwawe Patience, umuvugizi wa Dream Unity yatangarije Rwandamagazine.com ko ubu bukangurambaga babutangije kugira ngo nabo nk’abakunzi ba Rayon Sports bagire uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo ikipe ifite muri iyi minsi harimo umwenda wa Minnaert umaze imyaka ibiri.

Ati " Twatangiye dutanga Miliyoni imwe kugira ngo n’abandi bakomerezeho. Turashishikariza abafana bose, abakunzi bose ba Rayon Sports kugira uruhare rwabo mu kwishyura uriya mwenda, tureke byabindi byo kuvuga ngo ni Sadate bireba, ngo nzatanga ari uko Sadate avuyeho. Ibi byose ni Rayon Sports tugomba kubikorera, kuko na nyuma ye hazaza abandi na mbere ye hari abandi kandi Rayon Sports yatambutse ibyo bihe byose. Icyo rero tugomba guharanira ni imibereho myiza y’ikipe."

Mu mezi abiri bamaze bashinzwe, Patience avuga ko nka Dream Unity bazanywe no guhindura imyumvire no mu mikorere.

Ati " Dream Unity yaje ije kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze no mu mikorere. Muri aya mezi abiri tumaze twaravuze tuti ni iki muri iyi minsi Rayon Sports ikeneye muri aka kanya. Twaravuze ngo aho kugira ngo tuzakurweho amanota, aho kugira ngo tuzabuzwe kugura abakinnyi, aho kugira ngo duhozwe mu itangazamakuru baturega amadeni adashira, abanyamuryango ubwabo nibo batangije iki gitekerezo , buri wese atanga uko yifite. "

"Ubu dutangije ubukangurambaga "Twishyure Minnaert", buri wese yitange uko yifite, ideni tumurimo ryose rirangire burundu."

Nduwawe yakomeje avuga ko umukunzi nyawe w’ikiep atari uyifana mu bihe byiza gusa cyangwa uyikundira ibihe byiza irimo.

Ati " Umukunzi nyawe agaragara mu bihe byiza no mu bihe bikomeye. Ntabwo waba umukunzi wa Rayon Sports itwara ibikombe gusa, ntabwo waba umukunzi itsinda gusa , ngo noneho mu gihe nk’iki cya corona ngo uyitererane. Icyo gihe ntabwo uri umukunzi ahubwo uri umufana w’ibikombe , ntabwo uri umukunzi wa Rayon Sports."

’Twumvikanye kumwishyura mu bice’

Tariki 14 Nzeri 2020, ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza Ivan Minnaert wahoze ayitoza baricaranye bakemura ikibazo cy’umwenda wa Miliyoni hafi 14 Frws iyi kipe ifitiye umutoza Ivan Minnaert. Nyuma yaho nibwo batangaje ubwumvikane hagati y’impande zombi ariko birinda kugira icyose bavuga ku mafaranga yaba yahawe ndetse n’asigaye.

Ubwo Dream Unity yashyikirizaga Minnaert amafaranga bakusanyije, Rwandamagazine.com yifuje kumenya ayo yahawe ndetse n’asigaye, yaba Minnaert na Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sport birinda kugaruka ku mibare ariko Sadate yemereye Rwandamagazine.com ko bumvikanye kumwishyura mu bice nubwo yirinze kuvuga ayo bamuhaye tariki 14 Nzeri 2020 ubwo bagiranaga ibiganiro.

Sadate yagize ati " Ndashimira cyane Dream Unity kuva ku bayobozi bayo kugera ku banyamuryango bitanze ngo haboneke amafaranga angana gutya. Nk’ubuyobozi turabashimira cyane kuko ni ubwitange bagaragaje naho ku kijyanye n’amafaranga twahaye Minanert n’asigaye unkundire singire byinshi mbivugaho kuko twabigumishije hagati yacu."

Dream Unity yatangije ubu bukangurambaga yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020 ndetse yanamaze kwakirwa muri Fan Clubs zemewe za Rayon Sports. Igizwe n’abanyamuryango 130.

Mu mezi abiri imaze ishinzwe, imaze gutanga umusanzu w’amezi abiri ashize. Buri kwezi batanga umusanzu w’ibihumbi magana atatu muri Rayon Sports. Muri gahunda ’Ubururu bwacu’ nabwo Dream Unity yari yatanze asaga ibihumbi magana atatu (312.000 FRW).

Dream Unity iyobowe na Dr. Karera . Yungirijwe na Nziza Yvany Kayumba. Uwimana Jeanine ni umunyamabanga naho Nshimiyumukiza Sam niwe mubitsi wa Dream Unity. Nduwawe Patience ni umuvugizi wa Dream Unity naho Mpamo Thierry Tigos akaba ashinzwe itangazamakuru muri Dream Unity.

Uhereye i bumoso hari Nziza Yvany Kayumba, Visi Perezida wa Dream Unity, Ivan Minnaert, Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa Dream Unity na Nduwawe Patience, umuvugizi wa Dream Unity

Uwimana Jeanine ashyikiriza Minnaert Miliyoni imwe yakusanyijwe n’abanyamuryango ba Dream Unity

Uhereye i bumoso hari Abraham Kelly, umunyamabanga wa Rayon Sports, Minnaert, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports na Furaha JMV, Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports....Komite ya Rayon Sports ngo yamaze kumvikana n’uyu wahoze ari umutoza wayo ko bazamwishyura amafaranga ye mu byiciro

Yvan ,Nduwawe na Jeanine bari bahagarariye bagenzi babo bo muri Dream Unity

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yashimiye Dream Unity kuba babaye intangarugero ku bandi bafana n’abakunzi ba Rayon Sports mu gutanga umusanzu wo gukemura bimwe mu bibazo ikipe ifite muri iyi minsi

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo