Dream Unity Fan Club yateye indi ntambwe mu gushyigikira Rayon Sports

Photo Archive:Ubwo Dream Unity yasangiraga Ubunani n’abakinyi ba Rayon Sports b’abanyamahanga

Fan Club ya Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports ikomeje gutera intambwe zinyuranye ziganisha ku gukomeza kurushaho gushyigikira ikipe yabo. Kuri ubu bamaze kwiyemeza gutera inkunga Rayon Sports y’amafaranga asaga Mliiyoni n’igice mu rwego rwo kugira ngo ikomeze imyiteguro ya Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Mu nama iheruka guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports na za Fan Clubs, Nziza Yvan Kayumba, Visi Perezida wa Dream Unity yabumenyesheje ko bafite gahunda yo gufasha kipe mu myiteguro bityo ko abanyamuryango babo bamaze gukusanya agera kuri Miliyoni n’ibihumbi magana abiri (1.200.000 FRW) mu gushyigikira imyiteguro y’ikipe. Yanabamenyesheje ko ari amafaranga ari wiyongera ku buryo bazashyikiriza ikipe asaga FSDAMiliyoni n’igice.

’Igitego cyacu’

Nyuma y’uko Shampiyona izasubukurwa nta bafana binjira kuri za Stade, abagize Dream Unity baniyemeje ko kuri buri mukino wose Rayon Sports izajya ikina, bazajya bakusanya amafaranga bari kuzajya bakoresha binjira mu ma stade iyo biba mu bihe bisanzwe, bakayakusanya , bakayashyikiriza ikipe.

Dr Claudine Karera uyobora Dream Unity

Dr Claudine Karera uyobora Dream Unity yabwiye Rwandamagazine.com ko n’ubundi ku mukino wa mbere Rayon Sports yari yakinnyemo na Rutsiro FC mbere y’uko Shampiyona ihagarara, bari bakusanyije asaga ibihumbi ijana.

Dr. Karera ati " Kuri uriya mukino twari twakusanyije 117.000 FRW. N’ubu abanyamuryango bafite ubwo bushake. Kuko tutazajya tubasha guherekeza ikipe, twabonye ko aribwo buryo bwiza bwo gutera ingabo mu bitugu abasore bacu, bakumva ko tubari inyuma, kikaba aricyo gitego cyacu."

Umusanzu ushobora kugera kuri Miiyoni ku kwezi

Muri Mutarama 2021 nibwo Dream Unity ynjiye muri Fan Clubs z’indashyikirwa zifana Rayon Sports zitanga umusanzu mwinshi buri kwezi kuko bazajya batanga ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) ku kwezi. Uheruka bawutanze tariki 6 Mata 2021. Ni umusanzu biyemeje ko ugomba kugera kuri Miliyoni ku kwezi mu mezi 6 ari imbere.

Karera ati " Mpora nshimira abanyamuryango bacu uburyo bahora bafite umuhate wo kuba inyuma y’ikipe uko babishoboye kose. Ubu mu mezi 6 ari imbere, biyemeje ko nibura umusanzu dutanga uzaba ugeze kuri miliyoni ku kwezi (1.000.000 Frw). Ni ikipe twihebeye ari nayo mpamvu dukora ibishoboa byose ngo aho idukeneye itubone."

Dream Unity yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020 .Uretse umusanzu wa buri kwezi batanga, tariki 21 Nzeri 2020 batanze agera kuri Miliyoni (1.000.000 FRW) mu kugira uruhare rwo kwishyura umwenda Rayon Sports yari ibereyemo Ivan Minnaert wahoze ayitoza. Muri Nzeri 2020, muri gahunda yo kugura abakinnyi bashya aho Fan Clubs za Rayon Sports zari zishyize hamwe , Dream Unity yari yatanze nabwo ibihumbi magana atatu (300.000FRW).

Muri gahunda ’Ubururu bwacu’ nabwo Dream Unity yari yatanze asaga ibihumbi magana atatu (312.000 FRW).

Tariki 1 Mutarama 2021, mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’abanyamahaganga ba Rayon Sports kwishimira umwaka mushya wa 2021, abagize Fan Club ya Dream Unity bahaye ubunani abakinnyi 5 bakomoka mu mahanga bakinira Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo