Dream Unity, Fan Club ihiga kuba ’indashyikirwa’ mu zifana Rayon Sports

Nyuma yo kumara igihe kijya kugera ku kwezi kumwe, Fan Club ya Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports yamaze kwiyemeza kuba muz’indashyikirwa zifana Rayon Sports ndetse no gushyigikira iyi kipe mu buryo buhamye mu mifanire ndetse no kuyishyigikira mu buryo bw’ubushobozi.

Dream Unity yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020 ndetse yanamaze kwakirwa muri Fan Clubs zemewe za Rayon Sports.

Nduwawe Patience, umuvugizi wa Dream Unity avuga ko ubu bamaze gushyiraho ingamba zihamye bazagenderaho mu gihe kizaza.

Mu mezi 6 bazaba batanga 500.000 FRW ku kwezi

Imwe mu ntego abagize Dream Unity bamaze kwiha ni uko ngo mu mezi 6 ari imbere bazaba batanga umusanzu w’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW ) ku kwezi muri Fan Base ya Rayon Sports.

Nduwawe Patience ati " Ubu twamaze gutanga umusanzu w’ukwezi kwa Nyakanga ungana n’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Tuzakomeza kubikora gutyo ariko mu mezi 6, twiyemeje kuzaba dutanga 500.000 FRW."

Yunzemo ati " Kimwe mubyo ikipe yacu idukeneyeho ni ukuyitera inkunga y’ubushobozi. Abanyamuryango bacu ndabashimira ko bumvise vuba iyi ntego ndetse babifitiye inyota. Ni mu gihe kuko Rayon Sports niyo iduhuza kandi nitwe tugomba kuyubaka ntawe dusiganyije."

Muri gahunda ’Ubururu bwacu’ nabwo Dream Unity yari yatanze asaga ibihumbi magana atatu (312.000 FRW).

‘Ubururu bwacu’ ni gahunda ya Rayon Sports ikorwa buri mwaka na Fan Clubs ziyigize. Buri fan Club igira amafaranga itanga agahurizwa hamwe, akagurwa umukinnyi umwe mushya iyo isoko ry’igura rifunguwe.

’Abafana’ badafana umuntu

Nduwawe akomeza avuga ko batangiye ari abanyamuryango 56 ariko ngo abashaka ko bakomeza gufatanya bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Ati " Ubu turi 125 kandi hari n’abandi bagishaka kwinjira. Mu mezi 6 ari imbere turifuza kuba turi 250 kandi tugakora ku buryo tuba Fan Club irimo abafana badafana umuntu, kwakundi ubona ngo bamwe baragendera ku muntu uyoboye muri icyo gihe. Ubu turi abafana batazajya bafana umuntu ahubwo dufana ikipe ya Rayon Sports. Rayon Sports izahoraho., niyo duhoza ku mutima kandi niyo duhora turwanirira ishyaka iteka."

Ushaka kwinjira muri Dream Unity ahamagara kuri 0788411089 cyangwa 0784251104 agasobanurirwa ibisabwa byose ngo abe umunyamuryango wayo.

Udushya mu mifanire

Uretse ngo kuba bazajya baherekeza ikipe aho yakiniye hose, abagize Dream Unity ngo bari gutegura udushya mu mifanire bazagaragaza ubwo imikino izaba isubukuwe. Ibi ngo bizajyana no kugura ibikoresho bigezweho byo kwifashisha mu mifanire.

Dream Unity iyobowe na Dr. Karera . Yungirijwe na Nziza Yvany Kayumba. Uwimana Jeanine ni umunyamabanga naho Nshimiyumukiza Sam niwe mubitsi wa Dream Unity. Nduwawe Patience ni umuvugizi wa Dream Unity naho Mpamo Thierry Tigos akaba ashinzwe itangazamakuru muri Dream Unity.

Nduwawe Patience ni umuvugizi wa Dream Unity

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo