Covid19:Abafana ba Rayon Sports bashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita ku bakinnyi babo

Muri iki gihe isi yose iri kurwanya icyorezo cya Coronavirus, abafana ba Rayon Sports bashyizeho uburyo bwihariye bwo gufasha abakinnyi b’ikipe yabo. Sadate ati ni umwenda abafana bashyizemo abakinnyi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020 nibwo iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa n’abaperezida ba za Fan Clubs binyujijwe ku rubuga bahuriraho rwa Fan Base ruhuza za Fan Clubs zose za Rayon Sports.

Guhera uyu munsi buri fan Club izajya imenya buri mukinnyi yahisemo kwitaho muri iki gihe cyo kwurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Fan Clubs zifite ubushobozi zagiye zifata abakinnyi barenze umwe.

Abafana ku giti cyabo nabo bafashe abakinnyi, Perezida wa Rayon Sports yemera Toni y’umuceri

Uretse Fan Clubs zinyuranye zagiye zifata abakinnyi, hari n’abafana ku giti cyabo bagiye bafata umukinnyi ku giti cyabo. Uwitwa Rukundo Fidele usanzwe akuriye akanama ka Discipline muri Rayon Sports yafashe Sugira Erneste. Maman Hussein bakunda kwita Hadjati we yafashe Mugisha Gilbert.

Munyakazi Sadate, Perezida w’iyi kipe we yemeye kujya tanga Toni y’umuceri buri kwezi mu gihe cyose gahunda ya ’Guma mu rugo’ izamara. Iyo Toni izajya igabanywa abakinnyi ndetse n’abagize Staff ya Rayon Sports.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko iki gikorwa cyamushimishije cyane ndetse ngo asanga abafana ari umwenda abafana bahaye abakinnyi.

Ati " Ndashimira cyane abafana ba Rayon Sports umutima w’urukundo bagaragarije ikipe yabo bikaba ari umwenda bashyize mu bakinnyi."

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kizatanga umusaruro cyane bigafasha abakinnyi kudahura n’ibibazo by’ubukungu muri iki gihe.

Ati " Umusaruro bizatanga ni uko buri mu kinnyi ndetse na Staff babona ababitaho umunsi ku wundi. Ikindi kandi ni uko ubona abafana igikorwa bakigize icyabo. Ni ibintu bigaragaza ko koko aba Rayon bahoza ikipe yabo ku mutima nkuko badahwema kubivuga."

Iki gikorwa gikozwe n’abafana kije gikurikira ibyiciro bibiri by’amafaranga ikipe ya Rayon Sports yashyikirije abakinnyi bayo na Staff mu rwego rwo kubafasha guhaha muri iki gihe cya ‘ Guma mu rugo’. Ni amafaranga n’ubundi yari yatanzwe n’abafana bakoresheje telefoni kuri *610#.

Uko za Fan Clubs n’abafana bazajya bita ku bakinnyi ba Rayon Sports:

1. Ururembo / Diaspora fan Club : Iradukunda Axel
2. Hadjati Maman Houssein : Mugisha Gilbert
3. Rayon Sports Super fans : Sekamana Maxime
4. Ijwi ry’aba Rayon fan Club : Iradukunda Eric ( Radu )
5. Gisaka Fan Club : Ally Tidjan
6. Gikundiro iwacu Nyamagabe : Hakizimana Adolphe
7. Oméga fan club : Bizimana Yannick
8. Winning Team fan club : Drissa Dagnogo
9. Les bleus du Sud fan Club : Ndizeye Samuel
10. New Vision Fan Club : Oumar Sidibe
11. Karongi Blue Fan Club : Habimana Houssein Eto’O
12. Isibo fan Club : Olekwei Commodore
13. Ishema ry’Umu Rayon fan Club: Nizeyimana Mirafa
14. Lucky Jersey fan Club : André Mazimpaka
15.Imirasire Fan Club: Kimenyi Yves
16. Madame Chantal :Eric irambona
17. Rukundo Fidele :Sugira Erneste
18. March Generation fan club: Rutanga Eric
19. March Generation fan club : Michael Salpong
20. March Generation fan club: Mugheni Kakule Fabrice
21. Ubumwe bw’abarayon fan club : Niyomwungeri Mike
22. Ruhango and Isaro Fan Club : Rugwiro Hervé
23. Gikundiro senior fan Club : Nsengiyumva Emmauel (Biganza )
24. Friends fun Club : Amrani Nshimiyimana
25.Smart blue : Mwiseneza Djamal
26. Trust supporters fan club : Ciza Hussein
27. Trust supporters fan club.: Kayumba Soter
28. Thé vert fun Club : Iragire Said
29. Gikundiro forever : Calliopi
30. Gikundiro forever : Assista doctor Eurade
31. Dr Uwiragiye Nolbert :Team manager Adrien
32. Furaha : KT manager Claude
33. The Blue Winners: Cassa Mbungo Andre
34. Nyanza fun club : Coach Mbungira
34. DYNA fan club :Coach Kirasa Alain

Buri mukinnyi n’abagize Staff bagiye babona abazabitaho muri iki gihe cya Guma mu Rugo

Perezida wa Rayon Sports yashimiye abafana kuba bagaragaje urukundo bakunda ikipe yabo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo