COVID-19:Uko amakipe azagabanywa Miliyoni y’Amadorali yatanzwe na FIFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA ryatangaje uko amakipe yo mu Rwanda azagabanywa inkunga yo gufasha amakipe guhangana n’ingaruka za COVID-19 yatanzwe n’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Buri kipe yo mu cyiciro cya mbere izabona Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikubiye mu myanzuro ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 ikemeza uko amakipe mu Rwanda azagabanywa Miliyoni y’amadorali yatanzwe na FIFA. Ni asaga Miliyoni magana cyenda na Mirongo itandatu y’amafaranga y’u Rwanda (965.534.000 FRW).

Ni amafaranga azafasha abanyamuryango ba FERWAFA guhangana n’ingaruka bagizweho na COVID-19.

Buri kipe yo mu cyiciro cya mbere izabona Miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda, izo mu cyiciro cya kabiri zihabwe Miliyoni 10 buri imwe. Amakipe yo mu cyiciro cy’abagore azahabwa Miliyoni 5 buri imwe ku makipe y’abanyamuryango b’inteko rusange naho ku makipe atabarizwa mu nteko rusange, buri imwe izahabwa Miliyoni enye z’amafaranga y’ u Rwanda.

Hari kandi Miliyoni 50 zizashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru naho Miliyoni 72.5 ashyirwe mu gutegura amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 ku makipe abarizwa mu cyiciro cya mbere.

Miliyoni 15 zizashyirwa mu bikorwa byo gusubukura amarushanwa ategurwa na FERWAFA mu byiciro binyuranye .

Ishyirahamwe ry’abatoza, Amicale des Entraîneurs de Football au Rwanda (AEFR) bazahabwa Miliyoni ebyiri n’igice naho ishyirahamwe ry’abasifuzi (ARAF) rihabwe naryo Miliyoni ebyiri n’igice. Ijabo ryawe Rwanda naryo rizahabwa Miliyoni ebyiri n’igice.

Ishyirahamwe ry’abakomiseri b’imikino rizahabwa Miliyoni 17 bazagabana hagati yabo.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko aya mafaranga azatangwa mu byiciro 2: Aya mbere azatangwa hagendewe ku makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yitabiriye Season ishize ya 2019/2020 naho ikindi kizahabwe azitabira season ya 2020/2021.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere no mu cya kabiri yasabwe gukoresha aya mafaranga mu:

 Guhemba imishahara y’abakinnyi hibanzwe ku birarane amakipe afitiye abakinnyi
 Guhemba abandi bakozi b’ikipe (Staff) nabwo hibanzwe mu kwishyura ibirarane
 Gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid-19 zashyizweho na FERWAFA, Minisiteri ya Siporo ndetse n’izindi nzego z’ubuzima.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo FIFA yatangaje ko bazatanga inkunga yo kugoboka amashyirahamwe muri ibi bihe bya COVID-19, ingana na miliyari $1.5. Ni amafaranga yashyikirijwe amashyirahamwe 211.

Ubwo yatangazaga ibyerekeye iyi ngobok, Gianni Infatino , Perezida wa FIFA yagize ati " Amakipe n’amashyirahamwe biri mu bihe bigoye, mu bice bimwe by’Isi, umupira w’amaguru nturasubukurwa, tugomba kubafasha."

Buri shyirahamwe ryahawe miliyoni 1 y’amadorali ya Amerilka, kongeraho ibindi bihumbi $500 agenewe umupira w’abagore mu gihe buri mpuzamashyirahamwe izahabwa miliyoni 2 z’amadorali ya Amerika.

Amashyirahamwe y’imikino yahawe kandi uburenganzira bwo gusaba inguzanyo. Buri shyirahamwe rishobora gusaba inguzanyo iri hagati y’ibihumbi $500 na miliyoni $5, ariko hazagenzurwa uburyo rizayakoreshamo.

Inkunga FIFA izatanga cyangwa inguzanyo amashyirahamwe azaka, bigenewe umuryango w’umupira w’amaguru ni ukuvuga amakipe, abakinnyi, amarushanwa cyangwa abandi bagizweho ingaruka na Coronavirus.

Mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, hazashyirwaho komisiyo ibishinzwe izaba iyobowe na Olli Rehn usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Imiyoborere muri FIFA ndetse akaba ari Umuyobozi wa Banki ya Finland.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo