Covid-19:Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakinnyi bayo

Ikipe ya Rayon Sports yahisemo guhagarika imishahara y’abakinnyi n’abandi bakozi bayo muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus (Covid19) gikomeje gushegesha isi mu nzego zose.

Mu ibaruwa yandikiwe abakozi ba Rayon Sports, bamenyeshejwe ko imishahara yabo ibaye ihagaze, ikazasubukurwa igihe ngo impande zombi zizabasha kongera gukora ibiteganywa mu masezerano.

Ni ibaruwa Rwandamagazine.com yaboneye kopi kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2020 ariko ikaba yarandikiwe abakozi ba Rayon Sports ku itariki 15 Werurwe 2020.

Umwe mu bakozi ba Rayon Sports waganiriye na Rwandamagazine.com yatangaje ko nabo ibaruwa bayibonye kuri uyu wa mbere.

Ubutumwa buri muri iyo baruwa ifite umutwe ugira uti " Guhagarika umushahara" bugira buti:

"Dushingiye ku masezerano y’Umurimo dufitanye, dushingiye ku bihe by’icyorezo bya COVID19 igihugu cyacu kirimo ndetse n’isi yose bitatwemerera gukomeza kubahiriza amasezerano y’umurimo dufitanye, nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko muri ibi bihe bya Coronavirus, ikipe ya Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera kutabasha gukora ibyasezerannywe n’impande zombi, gusa umushahara w’ukwezi kwa kabiri 2020 ikubereyemo ikazakomeza kuwuguha uko ibishoboye. Umushahara uhagaze kugeza igihe impande zombi zizabasha kongere kzuuza ibiteganywa n’amasezerano y’umurimo dufitanye."

Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu ihagaritse by’agateganyo gutanga umushahara ku bakozi bayo nyuma y’uko ibikorwa bihuza abantu benshi bisubitswe mu gihugu tariki 14 Werurwe 2020 ari nabwo Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubikwaga. Rayon Sports ibikoze nyuma ya Musanze FC na Espoir FC nazo zamaze kumenyesha abakozi bazo ko batazahembwa muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Umwihariko wa Rayon Sports ni uko abafana bo batangiye gahunda yo kwita ku bakinnyi babo muri ibi bihe babinyujije muri za Fan Clubs ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Tariki 17 Mata 2020 nibwo iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa n’abaperezida ba za Fan Clubs binyujijwe ku rubuga bahuriraho rwa Fan Base ruhuza za Fan Clubs zose za Rayon Sports.

Guhera uwo munsi buri fan Club izajya imenya buri mukinnyi yahisemo kwitaho muri iki gihe cyo kwurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Fan Clubs zifite ubushobozi zagiye zifata abakinnyi barenze umwe ndetse harimo n’abantu ku giti cyabo bahisemo gufata abakinnyi, Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe we yemera gutanga Toni y’umuceri buri kwezi. Ni toni izajya igabanywa abakozi ba Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo