Covid-19:Abakinnyi ba Musanze FC bemerewe igice cy’umushahara

Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe, abakinnyi ba Musanze FC bemerewe guhabwa angana na 40% y’umushahara wabo usanzwe.

Hari mu nama yahuje ubuyobozi bw’ikipe n’abakinnyi bayo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020.

Musanze FC niyo kipe ya mbere yari yatangaje ko ibaye ihagaritse by’agateganyo imishahara y’abakinnyi kubera icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Tariki ya 9 Mata 2020 nibwo Musanze FC yandikiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose ko ihagaritse imishahara yabo kugeza igihe Shampiyona izasubukurwa. Hari nyuma y’uko Akarere ka Musanze nako kandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko gahagaritse amafaranga kabageneraga kugeza Shampiyona isubukuwe kuko ngo ntayacyinjira nka mbere kubera icyorezo cya Coronavirus.

Akarere kemeye kugira ayo gatanga

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com ni uko mu minsi ishize, Akarere ka Musanze kemeye kugira amafaranga gatanga, ubuyobozi bwa Musanze FC nabwo bwiyemeza kugira ayo bagenera abakinnyi.

Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC yatangarije Rwandamagazine.com ko nyuma yo kuganira n’Akarere, nabo bahisemo kuganira n’abakinnyi bemeranya kubaha igice cy’umushahara.

Ati " Nibyo inama yari igamije kureba uko twagira ayo tubagenera ku mishahara yabo. Kubera ibihe turimo twabemereye kubaha 40 % by’umushahara wabo. N’ubusanzwe ikipe yacu iri mu zihembera igihe, impinduka zabaye rero zatewe n’iki cyorezo, abakinnyi nabo barabyumva."

Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC

’Amafaranga arara kuri konti’

Tuyishimire Placide yakomeje avuga ko ayo mafaranga bagomba kurara bayabonye. Amezi bagomba kwishyurwa ngo bemeranyijwe ko ari ukwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena.

Ati " Ayo mezi atatu niyo bagomba kubona 40 % by’umushahara wose kandi barara bayabonye kuri konti zabo."

Umutoza mukuru ntari mu bari buyabone

Mubagomba kubona kuri aya mafaranga ariko ngo ntiharimo umutoza mukuru wa Musanze FC Adel Abdelrahman waraye asezerewe n’iyi kipe kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwayo ndetse no gushaka kubuteranya n’abakinnyi.

Abakinnyi ba Musanze FC baganiriye na Rwandamagazine.com bahurije kugushimira ubuyobozi bw’ikipe yabo.

Umwe muribo yagize ati " Ni icyemezo twishimiye kuko n’ubundi ntabwo twari tuziko tuzayabona. Ni amafaranga azadufasha cyane muri ibi bihe turi mu ngo zacu tudakora akazi gasanzwe kadutunga. Turashimira ubuyobozi ko byibuze bagize icyo bakora mu kugira ngo badufashe."

Undi yagize ati " Ibyo aribyo byose ariya ntabwo angana n’umushahara usanzwe ariko sinamake kuko iki cyorezo cyatwigishije kumenya gucunga neza na make umuntu abonye. Turashimira Perezida wacu Placide ko akora uko ashoboye ngo twe abakinnyi ba Musanze FC tubeho neza. Turashimira na Komite yose bafatanya kuyobora iyi kipe."

Amakipe yahagaritse imishahara y’abakinnyi muri Shampiyona y’u Rwanda ni Rayon Sports, Espoir FC , Heroes FC, Mukura VS, Etincelles FC na AS Muhanga. Musanze FC ibaye iya kabiri yemeye gutanga igice cy’umushahara nyuma ya Bugesera FC yo yahisemo kujya ihemba abakozi bayo 30% by’umushahara uhereye muri Mata.

Ubwo Shampiyona yahagararaga tariki ya 14 Werurwe 2020, Musanze FC yari ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 27.

Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko kare hashoboka imikino n’amarushanwa bishobora kongera gutegurwa ari muri Nzeri mu gihe imyitozo ishobora gutangira muri Kanama 2020.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo