CHAN2020:Amavubi yanganyije na Uganda

Mu mukino wa mbere wa CHAN Amavubi yahuyemo na Uganda, Amakipe yombi anganyije 0-0, Omborenga Fitina w’Amavubi atorwa nk’umukinnyi witwaye neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Amavubi yakinnye umukino wa mbere wa CHAN 2020 (iri gukinwa muri 2021), aho yari yahuye n’ikipe y’igihugu ya Uganda yanahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda Amavubi.

Ku munota wa Gatandatu, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere ku mupira watewe na Jacques Tuyisenge, ariko Charles Lukwago wa KCCA awukuramo neza.

Ku munota wa 12, Milton Kalisa wa Uganda yaje kuvunika nyuma yo kugongana na Manzi Thierry, ahita asimburwa na rutahizamu wa KCCA Brian Aheebwa.

Ku munota wa 30, Muhadjili Hakizimana yacenze abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rikomeye umupira ukubita umutambiko w’izamu.

N’ubwo igice cya mbere Uganda yagerazaga guhanahana imipira mu kibuga hagati, ntiyabashije kurema uburyo bwashobora kuvamo ibitego ugereranyije n’Amavubi, igice cya mbere kiza kurangira bikiri ubusa ku busa.

Ku munota wa 64, Kalisa Rachid yaje kugira imvune yo ku kibero asimburwa na Nsabimana Eric basanzwe bakinana muri As Kigali.

Umutoza Mashami Vincent yongeye gukora izindi mpinduka akuramo Iradukunda Bertrand ashyiramo Danny Usengimana, Muhadjili Hakizimana na we asimburwa na Djabel Manishimwe.

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Myugariro w’iburyo w’Amavubi, Omborenga Fitina, ni we watowe nk’umukinnyi w’uyu mukino warangiye hagati y’aya makipe y’abakeba ntayo irebye mu izamu ry’indi.

Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, ikina na Maroc ifite irushanwa riheruka, yo yatsinze Togo igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi yo mu itsinda C.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Uganda: Charles Rukwago, Abdu Aziizi Kayondo, Musitafa Mujuzi, Ojera Joackiam, Kagimu Shafiq Kuchi, Viane Ssekajugo, Bright Anukani, Paul Wila, Milton Kalisa, Paul Patrick Mbowa na Abdu Karim Watambala

Amavubi: Kwizera Oivier, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Kalisa Rachid, Niyonzima Oliver ‘Sefu’, Hakizimana Muhadjiri, Iradukunda Bertrand, Nshuti Dominique Savio na Tuyisenge Jacques

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo