CHAN 2018: Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhangana na Libya

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Amavubi yakoze imyitozo yanyuma mbere yo gukina na Libya umukino wanyuma mu matsinda uzemeza ikipe izerekeza muri ¼.

Nyuma yo kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino wa mbere, mu mukino wa kabiri u Rwanda rugatsinda 1-0 Equatorial Guinea, kuri ubu ruranganya amanota 4 na Nigeria. Birasaba ko u Rwanda rwanganya na Libya mu mukino wanyuma w’amatsinda rukabasha kwerekeza muri ¼ cya CHAN 2018 ikomeje kubera muri Maroc. Libya yo ifite amanota 3 naho Equatorial Guinea yon ta nota irabasha kubona.

Umukino w’u Rwanda na Libya uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2013 guhera ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali. Ni umukino uzabera rimwe n’uwa Nigeria na Equatorial Guinea.

Libya n’u Rwanda bazakinira kuri Grand Stade de Tanger iri mu Mujyi wa Tanger itsinda ry’u Rwanda ryakiniragamo imikino. Nigeria izakina na Equatorial Guinea kuri Grand Stade Agadir mu Mujyi wa Agadir.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 3. Muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rwaviriyemo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo ari nayo yaje kwegukana iryo rushanwa ku nshuro ya 2 itsinze Mali 3-0 ku mukino wanyuma.

Ikipe izegukana irushanwa rya CHAN 2018 izahabwa miliyoni n’igice y’amadorali ya Amerika aherekeza igikombe. Ni asaga gato miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1.275.000.000 FRW). Mbere ikipe yegukanaga iri rushanwa, yahabwaga 750.000$. Amafaranga yiyongereye nyuma y’aho TOTAL isinyanye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ko igomba kuba umuterankunga mukuru w’amarushanwa yose CAF itegura.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo