Cecafa Women 2018: U Rwanda rwatsinze Tanzania ibitse igikombe giheruka - AMAFOTO

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatangiye irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abagore mu Karere ka Afurika y’u Burasirasuba " CECAFA Women’s Championship" itsinda Tanzania ifite igikombe giheruka igitego 1-0.

CECAFA y’abagore yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umukino wa mbere watangiye saa munani z’manywa. Uganda yatsinnze Kenya igitego 1-0 naho uwa kabiri ari nawo wabayemo imihango yo gufungura irushanwa ku mugaragaro, u Rwanda rutsinda Tanzania igitego 1-0.

Amavubi y’abagore yari amaze imyaka hafi ibiri atabaho kuko yasenyuwe nyuma yo kwitwara nabi muri CECAFA ya 2016.

Tanzania yatangiye ishaka gutsinda igitego cya kare ariko umunyezamu w’Amavubi Nyirabashyitsi Judith na ba myugariro bari bamuhagaze imbere bagerageza kubyitwaramo neza.

U Rwanda rwakoresheje neza amahirwe rwabonye ku munota wa 33 Kalimba Alice wari winjiye ku munota wa 24 asimbuye Uwimbabazi Immaculée, atsinda igitego ku mupira wari uvuye muri Coup Franc, umunyezamu wa Tanzania Fatuma Omari agerageza kuwukuramo biramwangira ujya mu nshundura.

Iyi kipe ifite abakinnyi bakomeye na shampiyona ya mbere muri aka Karere mu z’abagore, yashatse uko yakwishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira ntiyabigeraho, mu gice cya kabiri u Rwanda rwakomeje gukina neza ari narwo rurema uburyo bwinshi bwo gutsinda bituma umutoza wa Tanzania akora impinduka akuramo Maimuna Hamisi aha umwanya Fatma Bushiri gusa ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota wa 84 Mutuyemungu Bertine yasimbuye Umwariwase Dudja na we wigaragaje cyane muri uyu mukino. Mu minota y’inyongera, Uwamahoro Beatrice yasimbuwe na Nibagwire Libertha.

Gutsinda uyu mukino byafashije u Rwanda kunganya amanota atatu na Uganda nayo yatsinze Kenya mu mukino ubanza, rukaba rusabwa kuzitwara neza mu mukino utaha ruzahuramo na Ethiopia ku wa Mbere tariki 23 Nyakanga kuko byaruha amahirwe yo kubona itike ya ½ mbere y’umukino wa nyuma mu matsinda ruzakina na Kenya ku wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018.

Ingengabihe y’imikino ya Cecafa y’ibuhugu y’Abagore:

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018

 Ethiopia vs Uganda (Stade de Kigali, 14h00’)

 Kenya vs Tanzania (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018

 Uganda vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

 Rwanda vs Ethiopia (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018

 Kenya vs Ethiopia (Stade de Kigali, 14h00’)

 Uganda vs Rwanda (Stade de Kigali, 16h15’)

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2018

 Ethiopia vs Tanzania (Stade de Kigali, 14h00’)

 Rwanda vs Kenya (Stade de Kigali, 16h15’)

Abafana bari baje gushyigikira ikipe y’abagore...kwinjira byari ubuntu

Nyirabashyitsi watabaye cyane Amavubi...Aha bari bacyishyushya mbere y’umukino

Abakinnyi b’Amavubi bishyushya

Tanzania yinjira mu gihe cyo kwishyushya

Sifa, Kapiteni w’Amavubi

Nyuma yo gufungura igikombe ku mugaragaro, Minisitiri Uwacu Julienne yafashe ifoto hamwe n’amakipe yombi

11 Amavubi yabanje mu kibuga:Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria (Kapiteni), Mukantaganira Joselyne, Nyiransabera Miliam, Mukamana Clementine, Umulisa Edith, Uwimbabazi Immaculée, Umwariwase Dudja, Ibangarye Anne Marie, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Beatrice

11 Tanzania yabanje mu kibuga :Fatuma Omari, Asha Rashid (Kapiteni), Wema Richard, Maimuna Hamisi, Enekia Kasonga, Fatuma Issa, Happyness Herzon, Mwanahamisi Omary, Donisia Daniel, Fatuma Mustafa na Amina Ally

Uyu mukinnyi wa Tanzania yatangaje benshi ...Yinjiye asimbuye ariko yakinnye neza cyane ku ruhande rw’ibumoso rusatira izamu

Uko igitego cy’Amavubi cyinjiye mu izamu

Alice Kalimba yishimira igitego

Tanzania yagerageje kwishyura ariko biranga

Amavubi yihagazeho imbere ya Tanzania iheruka igikombe cya CECAFA

Nyirabashyitsi Judith yakunze gutabara kenshi Amavubi ubwo yabaga asumbirijwe, agakuramo imipira ikomeye yaganaga mu izamu

Abaganga b’Amavubi y’abagore

Claude Muhawenimana ukuriye abafana b’Amavubi ku rwego rw’igihugu ari hamwe n’aba Hooligans b’Amavubi...Ababanza uhereye i bumoso ni Papa Balotelli na Rujugiro basanzwe bafana APR FC ..Ubanza i buryo ni Rwarutabura

Umwariwase Dudja na we wigaragaje muri uyu mukino

Abakinnyi ba Tanzania batunguwe cyane no gutsindwa n’Amavubi

Kayiranga Baptiste utoza Amavubi y’abagore yishimiye uko abakinnyi be bitwaye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo