Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yageze muri 1/2 cya CECAFA Kagame Cup 2019 itsinze TP Mazembe yo muri RDCongon 2-1.
Azam FC niyo ifite igikombe cya CECAFA giheruka cyabereye muri Tanzania.
Ipamy Giovanni yari yabanje gutsindira TP Mazembe ku munota wa 21 cyishyurwa na Idd Selemani ku munota wa 28. Obrey Chirwa niwe watsinze igitego cyahesheje Azam FC intsinzi ku munota wa 69.
Muri 1/2 Azam FC izahura n’izava hagati ya APR FC na AS Maniema.
11 Azam FC yabanje mu kibuga
11 TP Mazembe yabanje mu kibuga
Giovani watsindiye TP Mazembe igitego kimwe rukumbi yatsinze
Nubwo yabanjwe igitego, Azam FC yihagazeho
gitinyiro
Ese ko mutandika ko gasenyi nayo abagande bayikubise fimbo, gusa murayamamaza byagera ahakomeye mukaruca mu karumira, pole sana gacanga
Gasore
Chrishopher hari amakosa maze kukubonaho kwanza ni amarangamutima ugira 1.Ntukunda kwandika inkuru zijyanye nimikino Apr fc yakinnye 2.iyo Rayon yatsinzwe ntujya ubyandika nyamara iyo yatsinze ibishyiraho wihuta