CECAFA Kagame Cup 2019: TP Mazembe na Rayon Sports mu itsinda rimwe

Nyuma y’uko hakozwe Tombola y’uko amakipe azaba ari mu matsinda muri CECAFA Kagame Cup 2019, ikipe ya TP Mazembe yo muri RDCongo iri mu zatumiwe muri iri rushanwa yisanze mu itsinda rimwe na Rayon Sports yo mu Rwanda.

Ni tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019 ku cyicaro cy’ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA i Remera.

Iri rushanwa rizabera mu Rwanda guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, ryitabirwe n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda 4. U Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports et Loisirs. CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda muri 2014. Icyo gihe igikombe cyegukanywe na El Merreikh yo muri Sudani itsinze APR FC ku mukino wa nyuma 1-0.

Azam FC niyo iheruka kuryegukana umwaka ushize aho yatsinze Simba SC 2-1 ku mukino wa nyuma. Icyo gihe Rayon Sports yari yaviriyemo muri 1/4 ikuwemo na Azam FC mu gihe APR FC yo yasezerewe mu majonjora y’ibanze.

Muri iyi tombola, Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yashimiye Perezida Kagame uruhare agira mu guteza imbere iri rushanwa, aho amaze imyaka igera kuri 20 aritera inkunga.

TP Mazembe yisanze mu itsinda rimwe na Rayon Sports, ni ubwa 3 itumirwa muri CECAFA ubusanzwe ihuza amakipe yo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba.

Ikipe yegukanye iri rushanwa ihabwa igikombe giherekejwe n’ibihumbi mirongo itatu by’amadorali ya Amerika ($30,000). Ni angana na Miliyoni makumbyabiri na zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda (27.000.000 FRW). Ikipe ya kabiri ihabwa $20,000 ( Miliyoni 18 FRW) naho iya gatatu ikegukana $10,000 (Miliyoni 9 FRW) .

Uko amakipe ahagarariye ibihugu byayo mu Karere ka CECAFA:

RWANDA: Rayon Sports, APR FC na Mukura VS
KENYA: Gormahia, Bandari FC
TANZANIA: Azam FC, KMC
UGANDA: KCCA FC, Proline FC

Ikipe zatumiwe:

ZANZIBAR: KMKM
DJIBOUT:AS PORTS FC
SOMALIA🇸🇴: FC Heegan
DR: TP Mazembe, DCMP,
ZAMBIA: Green Buffaloes
SOUTH SUDAN: Atlabara FC

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Rayon Sports (u Rwanda), TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo).

Itsinda B: Azam FC (Tanzanie), Mukura VS (u Rwanda), Bandari FC (Kenya) na KCCA (Uganda).

Itsinda C: APR FC (u Rwanda), Proline FC (Uganda), Green Buffaloes (Zambie), Heegan FC (Somalie).

Itsinda D: Gor Mahia FC (Kenya), DCMP (RDC), KMKM (Zanzibar) na AS Ports (Djibouti).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Gato

    Mwiriwe mufore uko ikipe zizakurikirana ;uko mbibona :
    1.Tepe mazembe
    2. Garomalia
    3.Rayon sport

    - 21/06/2019 - 15:10
Tanga Igitekerezo