Cassa Mbungo niwe mutoza mushya wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru, nyuma y’igihe gito atandukanye n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Cassa wigeze gutoza Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’amezi ane ashobora kongerwa, nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports.

Cassa azaba yungirijwe na Alain Kirasa wari ufite iyi kipe muri iki gihe nyuma y’aho itandukaniye n’umutoza Javier Martinez Espinoza, mu mpera z’umwaka ushize.

Casa Mbungo André yatoje amakipe arimo AS Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, akaba yari amaze iminsi atoza ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Umutoza mushya Cassa Mbugo yasabwe kwegukana shampiyona n’igikombe cy’Amahoro mu mezi ane.

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya 4 mu makipe akomeye uyu mutoza agiye gutoza nyuma ya Police FC , AS Kigali na Kiyovu Sports .

Uyu mutoza waherukaga gutoza muri Kenya muri AFC Lepoard batandukanye kubera ibibazo by’ubukungu byayibasiye ,atoza mu Rwanda bimwe mu bigwi ahafite nuko yegukanye igikombe cy’amahoro muri Police no muri AS Kigali.

CASSA MBUGO wemejwe nk’umutoza wa Rayon Sports yahoze ari umukinnyi mu makipe atandukanye mu Burundi aho yakinaga mu izamu, ni umugabo uzwiho kutihanganira amakosa no kutavugirwamo n’abakinnyi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Theos

    Welcome Cassa
    Uzabikora kbsa

    - 27/02/2020 - 10:57
Tanga Igitekerezo