CAN 2021: U Rwanda rwamenye itsinda ruzaba rubarizwamo mu gushaka itike

Muri tombola y’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2021, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda F aho ruri kumwe na Cameroun izakira iri rushanwa.

Mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameron muri 2021, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda F aho ruri kumwe na Cameroun, Cap Vert ndetse na Mozambique.

Kujya mu itsinda rimwe na Cameroun, byongerera amahirwe ibihugu byo muri iri tsinda, kuko Cameroun izakira iri rushanwa ifite itike, aho biteganyijwe ko imikino ya mbere izaba mu kwezi kwa 10/2019, amakipe abiri mu itsinda akazaba ari yo abona itike.

U Rwanda rukaba rugomba kuza imbere y’ibihugu nka Cape Verde na Mozambique niba rushaka kuzakina iri rushanwa cyane ko muri iri tsinda ikipe imwe yonyine ari yo izabona itike kuko Cameroon yo iyifite nk’izakira irushanwa.

Imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri mu itsinda izakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 19 Ugushyingo. Iy’umunsi wa gatatu n’uwa kane izakinwa hagati ya tariki ya 31 Kanama n’iya 8 Nzeli 2020.

Umunsi wa gatanu uzakinwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 13 Ukwakira 2020 mu gihe uwa nyuma uzakinwa hagati ya tariki ya 9 n’iya 17 Ugushyingo 2020.

Mu matsinda 12, hazazamuka ibihugu 2 bizajya biba byabaye ibya mbere.

Uko amakipe yatomboranye mu matsinda

Itsinda A : Mali, Guinée, Namibie, izakomeza hagati ya (Liberia vs Tchad).

Itsinda B : Burkina Faso, Uganda, Malawi, izakomeza hahati ya (Sudan y’Epfo vs Seychelles).

Itsinda C : Ghana, Afurika y’Epfo, Sudani, izakomeza hagati (Ibirwa bya Maurice vs Sao Tomé-et-Principe).

Itsinda D : RD Congo, Gabon, Angola, izakomeza hagati ya (Djibouti Vs Gambie).

Itsinda E : Maroc, Mauritanie, Afrique Centrale, U Burundi.

Itsinda F : Cameroun, Cap Vert, Mozambique, U Rwanda.

Itsinda G : Misiri, Kenya, Togo, Comores.

Itsinda H : Algérie, Zambie, Zimbabwe, Botswana.

Itsinda I : Sénégal, Congo, Guinée-Bissau, Eswatini.

Itsinda J : Tunisie, Libye, Tanzanie, Guinée Equatoriale.

Itsinda K : Côte d’Ivoire, Niger, Madagascar , Ethiopie.

Itsinda L : Nigeria, Bénin, Sierra Leone, Lesotho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Dave bushiGo_________23

    AMAVUBI abayashinzwe bazabyiteho ategurwe ndetse ahabwe umutoza. Kujya muri CAN birashoboka cyane wateguye. Ikindi dufite Chance kuko Turikumwe na Cameroun izakira amarushanwa , yo Already ifite ticket izaba ikina intego yayo ari ukumenyerana. All the best to the Wasps Stars. #Amavubi
    Murakoze

    - 19/07/2019 - 16:07
Tanga Igitekerezo