CAN 2019: Imikino urebera muri Monaco Café kuri ’Ecrans’ za rutura

Mu gihugu cya Misiri hakomeje imikino y’igikombe cya Afurika. Ni imikino yose ushobora kurebera kuri Monaco Café kuri ’Ecrans’ za rutura.

Kuri uyu wa Mbere haraba undi mukino wo mu itsinda D, aho Côte d’Ivoire ihura na Afurika y’Epfo saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30 ) mu gihe mu itsinda E, Tunisia irakina na Angola saa moya z’ijoro (19h00) naho Mali yisabonure na Mauritania saa yine z’ijoro (22h00 ).

Niba ukunda umupira w’amaguru, by’umwihariko ukaba ukunda kurebera umupira ahantu heza bafite amashusho meza, ukwiriye kurebera iyi mikino y’igikombe cya Afurika muri Monaco Café.

Nkuko bimenyerewe, Monaco Café yerekana imikino yose kuri ’Screens’ nini utasanga ahandi muri Kigali. Serivisi nziza isanzwe muri Monaco Café nayo ni indi mpamvu yatuma uharebera iyi mikino y’ishiraniro kuko bazakomeza kuyigeza ku bakiriya babo kugeza iki gikombe kirangiye.

Muri Monaco Café kandi uhazanga Estella Damm, inzoga yihariye ikomoka muri Espagne ikomeje kwishimirwa n’abagana Monaco Café ari nayo yemerewe kuyizana mu Rwanda.

Estella Damm yenzwe bwa mbere na August Kuentzmann Damm mu mwaka wa 1876. Kuentzmann Damm akomoka mu Mujyi wa Barcelona. Mu rurimi rw’icye ‘espagnol’, Estella bisobanura Inyenyeri.

Kuri ubu Estella Damm imaze kwamamara cyane ku isi kuko yamamazwa n’ikipe ya FC Barcelona. Ikorwa n’urwengero rwitwa Damm ruherereye i Barcelona muri Espagne. Estella Damm yagumanye umwihariko August Kuentzmann Damm yayenganaga ubwo yari atangiye kuyikora mu mwaka wavuze haruguru. Ikunzwe cyane mu bihugu by’i Burayi.

Nibwo bwa mbere izanywe mu Rwanda ndetse ikomeje kwishimirwa cyane n’abagana Monaco café kuko ariho gusa wasanga Estella Damm. Estella Damm kandi inagira ikindi kinyobwa kidasembuye.

Mu mujyi wa Barcelona bayifata nk’inzoga ya mbere haba mu buryohe cyangwa se mu gukoranwa ubuhanga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Itinari mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “La Bière Bien-Aimée De Barcelone - Estrella Damm’ yo muri Werurwe uyu mwaka. Uretse inzoga yayo, hanabaho Estrella Damm idasembuye.

Monaco café iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000.

Muri Monaco Café uhasanga Estella Damm ikomeje gukundwa n’ingeri zinyuranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo