Cali fitness yahagaritswe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19

Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020 yatangaga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, amabwiriza ya Minisiteri avuga ko abakora imyitozo ngororamubiri bagomba gukorera gusa ahantu hafunguye (outdoor), kandi hubahirizwa amabwiriza yo guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama Minisiteri ya Siporo yahagaritse by’agateganyo ikigo cyakorerwagamo imyitozo ngororamubiri (Gym), ikigo kizwi ku izina rya CALI FITNESS gikorera mu karere ka Gasabo. Mu itangazo Minisiteri yandikiye ubuyobozi bw’iki kigo tariki ya 20 Kanama hagaragaramo ko, ku itariki ya 09 Kanama, Minisiteri ya Siporo yandikiye abayobozi ba kiriya kigo ibihanangiriza kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma y’ubugenzuzi yakoreye aho ikigo CALI FITNESS gikorera.

Munyengango Yvan, umutoza mukuru akaba n’umuyobozi wa CALI FITNESS aremera ko koko yabonye ibaruwa ya Minisiteri ya Siporo imusaba gufunga ibikorwa bye ariko akemeza ko amabwiriza Minisisiteri yari yamuhaye yayubahirje usibye ko hari abafatanyaga bimwe mu bikoresho bya siporo.

Yagize ati “ Yego twakiriye ibaruwa ya Minisiteri ya Siporo ihagarika imyitozo ikigo CALI FITNESS cyatangiraga hanze ahasanzwe hahagarara imodoka (Parking Plot).

Amabwiriza yose yo kwirinda COVID-19 yubahirizwaga usibye ibijyanye n’ikoreshwa ry’ibikoresho aho abakiriya bafatanyaga bimwe mu bikoresho ibikoresho bya siporo.”

Umunyamabanga uhora muri Minisiteri ya Siporo, Shema-Maboko Didier yavuze ko ba nyiri ikigo bari banditse basaba ko bakomorerwa bagakomeza gutanga serivisi z’abantu bifuza gukora siporo zo kubaka umubiri (Body buiding) gusa nyuma mu bugenzuzi Minisiteri yakoze yaje gusanga hari amabwiriza barenzeho yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Yagize ati “Baratwandikiye batubwira ko bujuje ibisabwa, turabemerera batangira gukora ariko nyuma twaje gukorerayo ubugenzunzi inshuro ebyiri dusanga hari amwe mu mabwiriza barenzeho, turabandikira turabihanangiriza ariko ntibakosora niyo mpamvu twahisemo kubahagarika.”

Shema Maboko yaboneyeho kongera kwibutsa abantu batanga serivisi za siporo ngororamubiri ko ziriya siporo zitemewe cyane cyane ababa bafite ibyuma byo guterura.

Ati “Ziriya siporo ntabwo zemewe, n’ubwo twasanze bazikorera hanze nk’uko amabwiriza abivuga, ntabwo bemerewe guterura biriya byuma biremereye kuko nabyo biri mu byakwirakwiza COVID-19. Dukora ubugenzuzi twasanze ari abakora imyitozo ndetse n’abatoza babo nta bwirinzi bwa COVID-19 bubahirizaga. Hari abakoreshaga ibikoresho bimwe cyane cyane nka biriya byo guterura ibiremereye aho umwe aterura yaruha akavaho hakajyaho undi nta n’umuti babanje guteraho."

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yakomeje avuga ko bahise bafata icyemezo cyo kuba bahagaritse kiriya kigo kugeza igihe bashyiriye ku murongo amabwiriza bahawe yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Shema-Maboko yasabye abaturarwanda kujya bubahiriza amabwiriza yatanzwe na Leta igihe cyose barimo gukora siporo.Yongeye kubibutsa ko siporo zemewe ari zikorwa n’umuntu ku giti cye adakoranaho na mugenzi we.

Ati “Hari siporo zemewe, ariko izo siporo nazo zifite amabwiriza kugira ngo hatabaho kwanduzanya. Abakora siporo ntabwo bagomba gukoresha ibikoresho bimwe, bagomba kwitwaza umuti bakawisiga mbere na nyuma yo gukora siporo, ikindi dusaba abantu ni uko abakora siporo ntawe ugomba kwegera undi kuko uko babira ibyuya hari ibyago byinshi byo kwanduzanya COVID-19 binyuze mu matembabuzi.”

Shema Maboko yaboneyeho kwibutsa abantu ko uku kutubahiriza amabwiriza kwa bamwe bishobora kugira ingauruka ku zindi siporo zitarafungurwa bityo bikaba byatumwa zitanafungurwa mu gihe nyamara byari biteganyijwe ko Siporo zose zazakomorerwa.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abaturarwanda gukora siporo zemewe kandi zigakorerwa ahantu hemewe. Aho ikangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, birinda kwegerana barimo gukora siporo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abibutsa ko nzego zose zirimo gukorana kugira ngo amabwiriza yubahirizwe.

Yagize ati "Turimo gukorana n’izindi nzego yaba inzego z’ubuzima, Minisiteri y’ubutegetsi bw ’igihugu, Minisiteri ya Siporo n’abandi kugira ngo turebe ko amabwiriza Leta itanga yo kwirinda iki cyorezo yubahirizwa. Abayarengaho nabo bagomba gukurikiranwa bakabihanirwa uko bikwiye. "

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukomeza kwigisha abantu kwirinda icyorezo cya COVID-19 nka bumwe mu buryo bwo guhashya iki cyorezo. Yasabye abantu kurangwa n’imyitwarire yo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi, abibutsa ko ubuzima butangirira ku muntu ku giti cye bityo bukagera no ku bandi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo