Caleb yakomoje ku myitwarire ye ku mukino wa USM Alger

Bimenyimana Bon Fils Caleb yavuze ko ibyamubayeho ku mukino wa USM Alger ari ubwa mbere byari bimubayeho akaba ari nabyo byamuteye kugira imyitwarire idasanzwe.

Ku wa Gatatu tariki 18 Nyakanga 2018 , Rayon Sports yatsinzwe ibitego 2-1 na USM Alger yo muri Algeria mu mukino wa 3 w’amatsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Caleb yinjiye mu kibuga asimbuye Christ Mbondi ku munota wa 53. Nyuma yaje gusimbuzwa Yassin Mugume ku munota wa 83. Yatunguwe no gusimbuzwa, asohoka atera imigeri amacupa y’amazi, ndetse nyuma asa nujya kuvugana n’abatoza asa nubabaza impamvu akuwe mu kibuga yari yinjiye asimbuye.

Umukino urangiye, Caleb yagaragaye afite agahinda kenshi ndetse amara iminota myinshi acyicaye ku ntebe y’abasimbura.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Caleb yavuze ko ibyabaye byamutunguye cyane ariko ngo yamaze kubyakira

Ati " Ku byabaye navuga ko ari ibintu bibaho mu mupira w’amaguru . Byose birashoboka nta kintu kinini nabivugako gusa ni ibintu byantuguye cyane ariko ntakibazo mfitanye n’abatoza cyangwa abakinnyi. Yari imibare yabo kandi nayubahirije uko bikwiye. Ni ugutegura ibiri imbere , ibyabaye byararangiye.
Yunzemo ati “ Kandi muri football , match ishobora kukwangira kabisa bikanga , washaka gufunga umupira bikanga , washaka gucenga bikanga. Ibihe nkibyo bijya bibaho ku mukinnyi.

Navuga ko byambaje kuko ni ubwa mbere bimbayeho kuva natangira gukina umupira w’amaguru. Muri football habaho surprise nyinshi. Ibyabaye byabaye nka surprise kuri jyewe kandi narabyakiriye. Uyu unsi bishobora kwanga, ejo bigakunda."

Kuri uyu wa mbere Kane, Caleb yakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports bitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro uzahuza Rayon Sports na Marines FC mu mukino ubanza wa ¼.

Caleb yakomeje avuga ko yaganiriye n’abatoza gusa akaboneraho gusaba imbabazi uwababajwe n’ibyo yakoze.

Ati " Ejo nakoze imyitozo, ntakibazo. Abatoza twaraganiriye, baranyumvise. Bemeye ko biriya nabiwe n’akababaro. Biriya byaba ku muntu wese ikintu nka kiriya kibayeho bwa mbere. Ndasaba imbabazi uwakomerekejwe niriya myitwarire kuko siko nsanzwe."

Nubwo Rayon Sports itaratangaza niba hari igihano runaka bazahanisha Caleb ku myitwarire ye, bisanzwe bimenyerewe ko umukinnyi w’iyi kipe ukoze ikosa ridasanzwe afatirwa icyemezo n’ubuyobozi (icyemezo kiri ‘Administrative’ ) cyangwa akaba yacibwa amafaranga runaka. Iyo ari ikosa rikomeye ahabwa ibihano byombi.

Nubwo muri iyi minsi Caleb atabanza mu kibuga, 14 Mata 2018 yahawe igihembo cya MG Best Player, ahembwa nk’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi kwa Werurwe 2018.

Muri Werurwe , Caleb yafashije cyane ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, atsindamo ibitego 5.

Ngo ibyamubayeho byaramutunguye cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo