CAF yahakaniye Rayon Sports ku kwimura umukino wa Al Hilal

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yanditse isaba ko CAF yakwimura umukino wo kwishyura wa Champions League izahuramo na Al Hilal , ukavanwa muri Sudan kubera impamvu z’umutekano, CAF yasubije ko uwo mukino utazimurwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yari yafashe icyemezo cyo gusaba kutajya muri Sudan gukina umukino wo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League hagati yayo na Al Hilal kubera impamvu z’umutekano muke uvugwa muri Sudan.

Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gusaba Ferwafa kwandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) iyisaba ko umukino wo kwishyura utabera mu gihugu cya Sudan.

Umutekano muke umaze iminsi uvugwa muri Sudan nyuma y’impinduramatwara yasize ikuye ku butegetsi Omar al-Bashir wabuvuyeho tariki 11 Mata 2019 bugasigarana akanama k’ingabo z’igihugu.

Gusa imyigaragambyo y’abasaba ko ubutegetsi buva mu maboko y’ingabo yarakomeje kugeza ubwo hemejwe ko hagomba kujyaho Leta iyobowe n’abasivili.

Kugeza ubu ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisaba abaturage babyo kureka ingendo mu bice bitandukanye by’igihugu cya Sudan.

Mu ibaruwa CAF yandikiye umunyamabanga mukuru wa Ferwafa, Uwayezu Regis, CAF yamenyesheje ko uwo mukino udashobora kwimurwa kuko nabo ngo bari gukurikiranira hafi ibyerekeye umutekano wo muri icyo gihugu.

Muri iyo baruwa yasinyweho na Anthony Baffoe, Umunyamabanga wungirije ushinzwe umupira w’amaguru n’iterambere muri CAF igira iti " CAF ikurikiranira hafi uko umutekano wifashe muri Sudan. CAF kandi yasabye Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Sudan gukurikiranira hafi umutekano w’ahazabera umukino, nayo isubiza ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo umukino uzagende neza.

Kubw’iyo mpamvu imikino yose iteganyijwe kubera muri Sudan izagumaho ariko tuzakomeza gukurikiranira hafi ko iyo mikino izaba uko bikwiriye."

Umukino ubanza , amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria. Enyimba yatsindiwe muri Burkina Faso igitego 1-0 mu mukino ubanza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Emmy

    aho arihohose bazabikora

    - 18/08/2019 - 20:47
Tanga Igitekerezo