CAF Confederation Cup :Mukura VS yasezereye Free State Stars

Mukura VS yasezereye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Confederation Cup 2018/2019 iyitsinze igitego 1-0 cya myugariro David Nshimirimana ku munota wa 54 , ihita ikomeza mu kindi cyiciro.

Hari mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018. Umukino ubanza wari wabereye muri Afurika y’Epfo, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Mukura VS yihariye cyane uyu mukino inabona uburyo bwinshi bw’ibitego ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kububyaza umusaruro. Ubu buryo bwabonywe na Ciza Hussein ku munota wa 12, Ndayishimiye Christophe (ku munota wa 26,29) Onesme Twizeramana (ku munota wa 41,43 na 45).

Free States Stars yasoje uyu mukino idateye mu izamu nubwo yakinye igice cya kabiri cyose ihanahana neza ikagorwa n’urukuta rw’abakinnyi ba Mukura VS
Mukura vs gomba guhura na Al Hilal Ubbeid taliki 14 Ukuboza uyu mwaka mu ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino.

Free State Stars isuhuza abafana mbere y’umukino

Abafana ba Mukura VS bari babukereye

Abafana ba Kiyovu SC bari bakereye gufana Mukura VS

Ababanjemo ku ruhande rwa Free States Stars : Mbambo Samkelo Mobbie Nyiko, Mbhele Richard na Keita Bangaly, Mbuly Treasure Masahe Leamoha, Mokhouane Relebogile, Dramani Sthembiso, Bhengu Linda, Moseamedi Judas na Masina Sibusiso

Ababanjemo ku ruhande rwa Mukura VS : Omar Rwabugiri Hassan Rugirayabo, Nshimirimana David, Iragire Saidi, Janvier Mutijima, Nkomezi Alexis, Gaël Duhayindavyi, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein Mugabo Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christopher

Olivier Kwizera yinjiye mu kibuga asimbuye

Abakinnyi ba Mukura VS bishimira intsinzi yabahesheje kujya mu kindi cyiciro

PHOTO:UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo