Imikino

CAF Confederation Cup: AS Kigali yakuye intsinzi muri Comoros

CAF Confederation Cup: AS Kigali yakuye intsinzi muri Comoros

AS Kigali yatangiye neza imikino Nyafurika itsindira Olympique de Missiri-Sima mu Birwa bya Comoros ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Kwizera Pierrot ni we wabanje gufungura amazamu ku ruhande rwa AS Kigali ku mupira wari uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina, aho yawuteye ukaruhukira mu izamu ku munota wa 20.

AS Kigali yarushaga Olympique de Missiri-Sima, yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Robert Saba ku munota wa 31.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-0 mu gihe Olympique de Missiri-Sima yinjiye mu gice cya kabiri iri hejuru ndetse biyihesha kubona igitego kimwe yatsindiwe na El Haad ku munota wa 53.

Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura na DC Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya AS Kigali iserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup. Mu mwaka ushize w’imikino, yaviriyemo mu ijonjora ribanziriza icyiciro cy’amatsinda.

11 AS Kigali yabanje mu kibuga:Ntwari Fiacre, Rukundo Dennis, Ishimwe Christian, Rugwiro Hervé, Bishira Latif, Uwimana Guillain, Kwizera Pierrot, Niyonzima Haruna, Abubakar Lawal, Saba Robert na Shaban Hussein ‘Tshabalala’

11 Olympique de Missiri-Sima yabanje mu kibuga

Kwizera Pierrot niwe wafunguye amazamu kuri coup franc nziza cyane yateye umunyezamu ntiyamenya Aho Umupira unyuze

Robert Saba watsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)