Byinshi utari uzi ku ntungamubiri bita Zinc ifasha cyane umubiri wacu gukora neza

Umubiri wacu ukenera intungamubiri zitandukanye cyane cyane zituruka mu byo turya ndetse n’ibyo tunywa, ni kenshi tugirwa inama zo kurya imboga ndetse n’imbuto kuko ni zo zikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi umubiri wacu ukenera.

Muri iyi nkuru rero tugiye kureba byinshi ku ntungamubiri yitwa Zinc, imwe mu zo umubiri wacu ukenera kandi ikawugirira akamaro kanini.

Zinc ni iki ?

Zinc ni umunyungugu (Mineral) ndetse ikaba intungamubiri ifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Iyi ntungamubiri ituruka mu byo turya bya buri munsi.

Iboneka mu bihe biribwa ?

o Inyama cyane cyane inyama zitukura.
o Amafi
o Ibinyampeke bitandukanye
o Ubunyobwa
o Amata ndetse n’ibiyakomokaho
o Amagi
o Umuceri
o Imboga n’imbuto
Icyo zinc imarira umubiri wacu

Iyi ntungamubiri ya Zinc ifitiye akamaro kanini umubiri wacu, iyi kandi ni umunyungugu wa kabiri umubiri wacu ukenera nyuma y’ubutare “Iron”

Mu byo ikora twavugamo:

o Ituma ubudahangarwa bw’umubiri ( Immune system) bukora neza
o Ifasha mu gukorwa no gukura k’uturemangingo tw’umubiri
o Ifasha mu gukira vuba kw’ibisebe
o Ifasha gukora neza kw’ibyiyumvo byo guhumurirwa ndetse no kuryoherwa.
o Ku mugore utwite, zinc ituma agubwa neza ndetse n’umwana agakura neza
o Ku mwana muto, imufasha gukura neza ndetse n’ubwenge bugakura neza.
o Ku bagabo, Zinc ifasha mu gukorwa neza kw’intangangabo ndetse n’amasohoro
o Ku bagore, ibafasha mu kugenda neza kw’imihango.
o Zinc ni nziza cyane ku mikorere myiza y’amaso.
o Zinc ituma umuntu agira ubushake bwo kurya

Ni ibihe bibazo biterwa no kubura Zinc mu mubiri

• Kugira ibibazo mu kureba cyane cyane nijoro
• Iyo ugize igisebe ntabwo gikira vuba
• Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buragabanuka
• Ku b’igitsina gore bagira ibibazo mu mihango
• Kudakura neza ku mwana muto
• Kugira ibibazo by’uruhu
• Kugira ibibazo mu guhumurirwa ndetse no kuryoherwa
• Kubura ubushake bwo kurya
• Gupfuka umusatsi

Wari uzi ko mu Rwanda habonetse inyunganiramirire z’uyu munyungugu wa ZINC zikoze mu byo twabonye haruguru ?

Ni byiza gukoresha ibiribwa twabonye haruguru kuko bikungahaye kuri Zinc, gusa nabyo iyo ubikoresheje nabi bishobora kugutera izindi ngaruka nyinshi kandi mbi cyane. Mu rwego rwo gufasha bamwe bananiwe no kwita ku mirire yabo, Mu Rwanda hageze inyunganiramirire za Zinc ziba zarakozwe mu biribwa ibonekamo zitwa ZINC TABLETS. Izi nyunganiramirire ni umwimerere kandi zirizewe kuko zibifitiye n’ubuziranenge butangwa n’ibigo mpuzamaanga nka FDA (Food and Drug Administration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

PT Jean Denys

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo