’Bus’ ya Rayon Sports iragaruzwa vuba - Sadate

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate aremeza ko mu minsi ya vuba , ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiyemeje kugaruza vuba ’Bus’ ya Rayon Sports yafatiriwe na Sositeye Akagera Business Group yabagurishije iyo modoka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV itwara abakinnyi ba Rayon Sports ifite agaciro ka Miliyoni 100 yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018, ishyikirizwa Rayon Sports ku mugaragaro tariki ya 28 Gashyantare 2019.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Sosiyeti y’Akagera yongeye kuyisubiza nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura miliyoni 36 Frw mu gihe cyagenwe. Ni amafaranga yasigaye kuri Miliyoni 51 iyi kipe igomba kwishyura Akagera kugira ngo iyegukane burundu.

Kuva iyihawe muri Werurwe 2019, impande zombi zari zumvikanye ko Rayon Sports izajya yishyura miliyoni 4.2 Frw buri kwezi kugeza igiciro cyayo cyose kirangiye (miliyoni 51 Frw zari zasigaye).

Iyi kipe ntiyigeze yishyura kuva muri Kanama, bityo Akagera Business Group yisubiza imodoka.

Munyakazi Sadate yabwiye Rwandamagazine.com ko we na komite ayoboye bihaye ibyumweru bibiri ngo iyo modoka ibe yagarutse mu maboko ya Rayon Sports.

Yavuze ko bari kuvugana n’Akagera Business Group uburyo bakwishyura amafaranga yasigaye bityo nabo ngo bakaba bakoraho ’amande’ ya Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubukererwe bwo kwishyura.

Ati " Bari baduhaye ibyumweru bibiri , igatezwa cyamunara ariko twavuganye ko tugomba kubishyura , nabo batwemerera ko nitugaragaza ubushake bwo kwishyura bazakuraho amande ya Miliyoni 11."

Sadate yakomeje avuga ko aba Rayons bazagira uruhare mu kugaruka kw’iyi bus y’ikipe yabo.

Ati " Ntabwo tuzabyifasha nka komite gusa kuko hari n’uruhare runini abafana ba Rayon Sports bazabigiramo. "

Sadate Munyakazi (i buryo) yemeje ko bari gukora ibishoboka byose ngo iyi ’bus’ igaruke mu maboko ya Rayon Sports

Sadate avuze ibi nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Rayon Sports yatangije uburyo bushya abafana b’iyi kipe bajya batera inkunga ikipe yabo bifashishije ’Mobile money.

Ubu umufana wa Rayon Sports ufite numero ya MTN ushaka gutera inkunga ikipe ye, azajya yandika code: *182*8*1*008000#yes. Iyo umufana amaze gutanga amafaranga akoresheje ubu buryo , ahita ahabwa ubutumwa bugaragaza ko amafaranga yohereje yageze aho yashakaga kuyohereza.

Si ubwa mbere Akagera Business Group ifatiriye imodoka ya Rayon Sports kuko no muri Nyakanga 2019, yayifatiriye bitewe n’umwenda wa miliyoni 16 Frw z’amezi ane na miliyoni 2 Frw z’imodoka yayikuruye (breakdown cover) ubwo yari yapfuye. Rayon Sports yasubijwe imodoka tariki ya 9 Kanama uwo mwaka nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo