Bundesliga, yasubukuye ‘isi yose y’umupira’ aba ariho yerekeza amaso (AMAFOTO)

Erling Braut Haaland niwe wafunguye amazamu ku ikipe ye ya Borussia Dortmund yatsinze mukeba wayo Schalke 04 muri ’dery’ izihuza, ni umwe mu mikino yabaye hasubukurwa Bundesliga yo mu Budage muri iki gihe cy’icyorezo coronavirus.

Umurindi w’abafana benshi umenyerewe kuri uyu mukino kuri stade izwi cyane Signal Iduna Park, uyu munsi ntawari uhari kuko uyu mukino kimwe n’indi yabaye wakinwe nta bafana bari kubibuga.

Gusa, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi amaso bari bayerekeje mu Budage nyuma y’amezi agera kuri abiri shampiyona zikomeye ku isi zihagaritse imikino kubera iki cyorezo.

Bundesliga niyo ya mbere muri shampiyona zikomeye mu Burayi isubukuye mbere y’izindi.

Kuri Signal Iduna Park stadium buri kintu kivuzwe cyane n’umukinnyi cyangwa umutoza cyarangiraga muri stade yambaye ubusa, ingamba zo kutegerana zubahirijwe mu basimbura, mu banyamakuru no mu kwishimira ibitego.

Uyu mukino warangiye Borussia Dortmund itsinze Schalke 04 ibitego bine ku busa.

BBC itangaza ko amabwiriza yo kutegerana yatumye abakinnyi ba Dortmund na Schalke 04 baza mu modoka zitandukanye, bakoresha ibyumba by’urwambariro byinshi kandi binjira mu kibuga baciye inzira zitandukanye.

Abatoza n’abasimbura bari bambaye udupfukamunwa kandi batandukanyijwe n’intera ya metero ebyiri aho bicaye.

Imipira yakinwe imaze guterwa imiti, umukino watangijwe n’ifirimbi yumvikanye cyane ukomereza mu majwi y’abakinnyi n’abatoza bakunda kuvuga ’bakabukira’ yarangiraga nka nyiramubande.

Umukino urangiye abakinnyi ba Dortmund ntibyababujije gukora igikorwa basanzwe bakora cyo kuramutsa no gushimira abafana - noneho badafatanye mu maboko nk’ibisanzwe - muri iyi stade ijyamo abantu 80,000 ariko yari yambaye ubusa.

Shampiyona zindi zikomeye iburayi nazo zishobora gusubukura vuba, ariko ntizizaba zimeze nk’uko byari mu mezi abiri ashize.

Signal Iduna Park isanzwe ijyamo abafana 80.000

Hari hateguwe imipira 30 yabanje guterwa imiti isukura igaterekwa ahantu hateguwe iruhande rw’ikibuga abakinnyi bakayihereza aho kuyiherezwa nk’ibisanzwe

Abatoza n’abasimbura bicaraga bahanye intera

Haaland niwe wafunguye amazamu

Mu gutanga ibiganiro ku batoza n’abakinnyi nabwo hubahirizwaga intera

Mu kwishimira ibitego, abakinnyi ba Dortmund bahanaga intera

Raphael Guerreiro niwe watsinze igitego cya kabiri

Raphael Guerreiro yishimira igitego na bagenzi be

Muri rusange ubariyemo n’abanyamakuru, muri Stade harimo abantu 300

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo