Bukuru Christophe yahishuye ijambo yabwiwe na David Luiz wakuruwe n’imikinire ye

Myugariro wa Arsenal David Luiz wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri gahunda ya Visit Rwanda, yaboneyeho kureba umukino APR FC yatsinzemo Etincelles ibitego 3-0 maze akururwa n’imikinire ya Bukuru Christopher umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino.

Ubwo igice cya mbere cy’uyu mukino cyari kirangiye David Luiz yamanutse mu kibuga asuhuza amakipe yombi ababwira ko bakinnye umukino mwiza n’ubwo yahageze ugeze ku munota wa 17 utangiye.

Ageze ku mukinnyi wo hagati Bukuru Christopher yamukoze mu ntoki bagumana akanya gato aramwongorera amubwira ko ari umukinnyi w’igitangaza.

Yaramubwiye ati: ‘’Bite mukinnyi wanjye, ufite impano itangaje, uri umukinnyi mwiza cyane, komereza aho’’

Uyu musore akaba yatangarije uruga rwa APR FC ko byamushimishije cyane kuba yabwiwe aya magambo kuko mu kibuga haba harimo abakinnyi 22 ariko Luiz akaba ari we yabwiye aya magambo.

Ati " Byanshimishije cyane kuko naje gukina uyu mukino ntiteguye kunyura amaso ya Luiz, nagerageje kwitwara neza nk’ibisanzwe ngamije intsinzi ntazi ko hari uwashimye imikinire yanjye’’

‘’Byanteye imbaraga zo kurushaho kwitwara neza mu kazi kanjye ndetse no gukina ntekereza birenzeho’’

Nyuma yo gusuhuza amakipe yombi akajya mu rwambariro, Luiz yakomeje gukinana umupira na Prince umwe mu bana b’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Agaciro Football Academy, akaba yatangajwe n’impano ye idasanzwe ndetse anamuha umupira we yasinyeho.

Uyu mugariro wakiniye amakipe nka Benfica, Chelsea, Paris Saint Germain ndetse na Arsenal arimo kugeza ubu akaba yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubwo yasubiraga mu gihugu cy’Ubwongereza.

APR FC ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota arindwi aho izigamue ibitego bine, ikurikiwe Rayon Sports banganya amanota ikaba azigamye ibitego bitatu. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izakurikizaho umukino w’umunsi wa gatatu izakiramo AS Muhanga Tariki 22 Ukwakira 2019.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nani

    Mwibuke ko Bukuru yashatse kugambanira mukrura ikabimenya ikamwirukana. None rero bikona murye muri menge nimwe mutahiwe. Ndetse we na sefu Manzi na sugira ni muri bamwe bakoresha juju (imiti) mube muretse kubataka cyane kuko kubwange mbona iherezo ryabo Atari ryiza.

    - 15/10/2019 - 22:20
Tanga Igitekerezo