Bugesera FC yahagaritse umuvuduko wa APR FC - AMAFOTO

Ikipe ya APR FC yatakaje amanota ya mbere muri Shampiyona inganya na Bugesera FC 1-1 mu Bugesera. Muri rusange hari hashize imikino 12 APR FC idatsikira ngo ibure gutahana amanota 3 naho muri Shampiyona zari zimaze kuba inshuro 6 APR FC yakinaga itazi icyitwa kunganya.

Wari umukino wo ku munsi wa 9 wa Shampiyona Azam Rwanda Premier League. APR FC yari igifite ’Morale’ yo gutsinda Rayon Sports ku munsi wa 8 wa Shampiyona 2-1. Bugesera FC yo yaherukaga gutsindwa na AS Kigali 3-0.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite Rugwiro Herve wari ufite amakarita 3 y’umuhondo atamwemereraga gukina uyu mukino, Nizeyimana Mirafa wabonye ikarita itukura ku mukino wa Rayon Sports , Hakizimana Muhadjili na Kimenyi Yves ufite ikibazo cy’umugongo. APR FC ariko yari yagaruye Magwende uheruka kurushinga.

Bugesera FC yo yakinnye idafite Nzigamasabo Steve wari ufite amakarita 3 ba rutahizamu Ndahinduka Michel wavunikiye ku mukino baheruka gukina na AS Kigali na Samson Ikechukwu wari wasabye ko atakina umukino wa APR FC kuko ngo yumvaga atameze neza.

Kuba Rugwiro Herve atari ahari, byabaye ngombwa ko Rusheshangoga Michel akinishwa mu mutima wa ba myugariro afatanya na Buregeya Prince. Byiringiro Lague utari umaze igihe akinishwa yari mu babanjwe mu kibuga akinira inyuma ya ba rutahizamu.

APR FC niyo yatangiye ifite inyota yo gushakisha igitego hakiri kare. Ku munota wa 2 Issa Bigirimana yateye ishoti rikurwamo na nyezamu Kwizera Janvier bakunda kwita Rihungu ntiyawukomeza ariko arawukurikirana awukuriramo ku murongo asa nuwutanguranwa na Mugunga Yves.

Nyuma yaho Bugesera FC yahise yisuganya itera umupira mwiza ahanini bigendeye ko imenyereye ikibuga cyayo. Ni ikibuga cyagoye cyane abakinnyi ba APR FC banyereraga bya hato na hato. Abantu iki kibuga cyatonze cyane harimo Buregeya Prince, Ombolenga Fitina, Mugunga Yves na Byiringiro Lague.

Kutabasha kugumana umupira nibyo byatumye Bugesera FC ibasatira cyane ndetse ku munota wa 22 ibona Coup franc yatewe neza na Nimubona Emery bakunda kwita Kadogo , Ndabarasa Tresor ashyiraho umutwe atsindira Bugesera FC igitego cya Bugesera FC.

Bugesera FC yakomeje guhagarara ku gitego cyayo ibikesheje ahanini ba myugariro bayo bakiri bato bari bahagaze neza ndetse bakamenya kuvugana neza na Rihungu wakunze gukuramo imipira iremereye yaterwaga na Issa Bigiriman. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 1-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Mulisa Jimmy yakoze impinduka akuramo Mugunga Yves na Iranzi Jean Claude yinjiza Blaise Itangishaka na Nshuti Dominique Savio. Ni ibintu byagize icyo bifasha APR FC kuko Savio yakunze kugora cyane Nimubona Emery bakunda kwita Kadogo. Migi, Kapiteni wa APR FC wabonaga ko bisa nibiri kubagora guhererakanya imipira yo hasi yakunze kugerageza amashoti ya kure ariko yose ntiyagira icyo atanga.

Ku munota wa 74 nibwo Dominique Savio yaboneye APR FC igitego cyo kwishyura. Seninga Innocent abonye ko APR FC ishobora kumutsinda igitego cya 2 yahise yinjiza myugariro Gasongo ajya gufasha mu bwugarizi ari nabyo byatumye umukino urangira bikiri 1-1.

APR FC yari imaze imikino 6 idatsindwa muri Shampiyona ndetse buri umwe yatsindagamo ibitego 2. Yahagaritswe na Bugesera FC yabashije kuyihagarikira umuvuduko.

Nyuma y’uyu mukino, APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 19 n’ibirarane 2. Ni amanota inganya na Mukura VS nayo ifite ibirarane 2 harimo icyo aya makipe yombi azahura hagati yayo. Bugesera FC yo yahise ijya ku mwanya wa 8 n’amanota 12.

Nyuma y’uyu mukino, Seninga Innocent yatangarije abanyamakuru ko bashimishijwe n’inota 1 babonye kuko ngo bakinnye n’ikipe ikomeye kandi bubaha.

Ati " Ntabwo ari umukino wari woroshye, wari umukino w’imbaraga buri kipe yose yashakaga amanota 3. Turayagabanye. Si bibi nubwo ataribyo twifuzaga ariko APR FC ni ikipe nkuru , ni ikipe ikomeye, ikipe twubaha, ikipe ifite umutoza ukomeye n’abakinnyi beza . Ntabwo byatworoheye ko tubona aya manota ariko turayagabanye muri rusange. Ntabwo tubabaye n’inota 1 riradushimishije"

Abajijwe niba atagowe no gukina adafite abakinnyi 4 be basanzwe babanzamo, Seninga yagize ati " Nabo mu minsi ishize ntabwo batangaga umusaruro uko bikwiye. Byabaye byiza kugira ngo tuganirize aba bana , tubibutsa ko bagenzi babo badahari nabo bashobora gukina. Urabona ko ari ikipe y’abakiri bato kandi bose b’abanyarwanda bashyize hamwe.

Barwanye bishoboka kugira ngo babone amanota. Bitwaye neza muri rusange. Navuga ko bigaragaza ko nabo bashoboye."

Abajijwe icyari cyahindutse nyuma yo gutsindwa na AS Kigali, Seninga yavuze ko icyabafashije kuri uyu mukino ari uko ikipe yateguriwe hamwe bitandukanye n’uko ngo bagiye gukina na AS Kigali buri mukinnyi avuye iwabo. Ikindi ngo cyabafashije ni ugushyigikirwa n’abafana babo bari benshi cyane ku kibuga dore ko kwinjira ku kibuga cyo ku isoko Bugesera FC isigaye yakiriraho ari ubuntu kuri buri wese kugera ku barebera mu biti no hejuru y’ibipangu by’inzu zigikikije.

Imikino y’umunsi wa 9 wa Shampiyona:

Ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018

Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC
Police FC vs Mukura VS (Kicukiro)-Postponed

Ku wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018

Musanze FC 1-0 Marines FC
Rayon Sports FC 1-0 AS Muhanga
Amagaju FC 0-1 Etincelles FC
Sunrise FC 1-2 Espoir FC

Ku Cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018

Bugesera FC 1 -1 APR FC
SC Kiyovu 0-1 AS Kigali

Urutonde rw’agateganyo ruyobowe na APR FC ikurikiwe na Mukura VS zinganya amanota n’ibirarane 2

11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
: Kwizera Janvier, Rucogoza Djihad, Ndabarasa Tresor, Nimubona Emery, Munyabuhoro Jean D’Amour, Mugwaneza Pacifique, Ntwari Jacques, Ntijyimana Patrick, Rwigema Yves, Bakundukize Innocent na Ruberwa Emmanuel

11 APR FC yabanje mu kibuga Ntaribi Steven, Buregeya Prince, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rusheshangoga Michel, Ombolenga Fitina, Nshimiyimana Imran, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Byiringiro Lague, Mugunga Yves na Bigirimana Issa na

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye yanyuze gato kuri uyu mukino arebaho iminota mike

Kwinjira biba ari ubuntu kuri iki kibuga!

Bamwe bajya mu biti ngo bakurikire neza umukino

Emile Kalinda uvugira abafana ba APR FC ubwo yageraga ku kibuga

Abafana ba APR FC bo muri za Fan Clubs zinyuranye bari bayiherekeje mu Bugesera

Felix ushinzwe umutekano wo ku bibuga muri FERWAFA

Ku munota wa 2 gusa, APR FC yabuze iki gitego cyagarukiye ku murongo ku mupira wari utewe mu izamu na Issa Bigirimana

Ni umukino utoroheye APR FC

Uhereye i bumoso : Gahigi, Perezida wa Bugesera, Mutabazi Richard, Mayor wa Bugesera na Gen. Mubarak Muganga Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuyobozi wungirije mu ikipe ya APR FC

Sam Karenzi, umunyamabanga wa Bugesera FC

Amanota 3 bose bayashakiraga hasi hejuru

Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego nkuko APR FC yishimiye igitego cya 2 yatsinze Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 8

Rihungu yishimira igitego cya Bugesera FC

Prince Buregeya niwe wari nyiri urugo nyuma y’aho Rugwiro Herve adakinnye kubera amakarita 3 y’umuhondo

Issa Bigirimana yari acungiwe hafi cyane

Ibyago byo gukomerekera kuri iki kibuga ni byinshi

Ahaterera Koloneri ni uku hameze....umukinnyi aba asatiriwe cyane n’abafana

Buri mukinnyi wa APR FC wese yakoze iyo bwabaga ariko Bugesera FC iranga iba ibamba

Jimmy Mulisa areba ku ntebe y’abasimbura ngo arebe umukinnyi wakora ikinyuranyo

Didier Bizimana na we yashyiragaho ake

Bugesera FC yihagazeho iwayo ku kibuga cyo ku isoko

Umunyezamu Kwizera Janvier uzwi ku izina rya Rihungu yirindaga ko hari igitego cyakwinjira mu izamu rye kugeza nubwo yagonganye na mugenzi we aranamukandagira

Ndabarasa Tresor watsindiye Bugesera FC...Ni umukinnyi wavuye muri Gasogi United atizwa muri Bugesera ariko akomeje kugaragaza ubuhanga mu kugarira ku ruhande rw’i bumoso

Seninga Innocent waherukaga gutsindwa na AS Kigali yabashije gukura inota rimwe kuri APR FC

Guterera kure y’izamu nabyo APR FC yabigerageje kenshi

Savio winjiye asimbuye niwe wahesheje inota APR FC

Icya APR FC cyagezemooo

Umusifuzi Uwikunda Samuel ari mu barebye uyu mukino

Mu minota ya nyuma APR FC yashakishije icya 2 ariko Rihungu ayibera ibamba

APR FC bagowe cyane n’umukino w’i Bugesera

Mutabazi Richard, Mayor wa Bugesera ni umwe mu bayishyigikira cyane ngo ikomeze no kuba umuyoboro wo gususurutsa abatuye aka Karere

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Nani

    Babakubite kwakundi babakubita cg se bigumire mubugesera..... Erega ntabwo bazajya bahora babibira kdi bizarangira muzasanga mwari........... APR gikona.....

    - 16/12/2018 - 23:04
  • Munyaneza vital

    Ntakundi nkabafana ba Apr fc twihangane ubutaha tuzishima birenze

    - 17/12/2018 - 01:19
  • [email protected]

    Apr idafite kizigenza WO kuruhande (Ndagijimana) yatakaje amanota

    - 17/12/2018 - 02:26
  • Thousse

    Mwakoze cyane basore bacu ntako mutagize mwitwaye neza urugamba ruracyakomeje Apr oyeeeeeeee

    - 17/12/2018 - 08:26
  • gikundiro

    That’s Mulisa perverse effect that’s starting to emerge on group dynamic of Apr Fc players and on the results, off course ! Reba nawe ; ajya muli Tunisia yasize Bigirimana, nyamara ni we waje kumujegajereza Rayons ! Reba form Savio yari amaze kugira atozwa na Petrovic, imaze kuyoyoka nyuma y’imyitozo mbarwa Mulisa amaze kubaha ! Reba n’abandi bakinyi ; nti biyumva m’umutoza w’umuswa nk’uriya ! Ariko se, Apr Fc babaye bayihaye Rubona ; ko arusha Mulisa License, akamurusha n’inararibonye ! Dore ko mu minsi iri imbere Apr izahura na Kiyovu, ikazahura na AS Kigali mbere yo guhura na Mukura ifite ; a Committee that looks towards the future as much as solving present problems, Mukura ifite an Excellent, intelligent and modern day thinking Coach ; aho the Retarded in charge in Apr, yirirwa abwira abakinyi ngo ni bemera akabatoza nk’uko bamutozaga I Burayi muli za 1990, yagira aho yabageza ! Kumva ko nta kindi ashobora kubatoza uretse ibyo nawe bamutoje ; Ibyo gusa, birakwereka ko nta shuli na rimwe ry’ubutoza yigeze anyura mo, ariko ugasanga an as simple as possible truth nk’iyo, the Retrogressive Committee ya Apr Fc itabyumva, cyangwa ibyirengagiza !!!

    - 17/12/2018 - 19:34
  • ######

    AJYAMANZAMOSAVIO ISAAMUSHIREKURATAKE.NONEKONTABATAKATWAKORIKI

    - 20/12/2018 - 14:34
Tanga Igitekerezo