Uwayezu Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports

Uwayezu Jean Fidele niwe watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports asimbuye Murenzi Abadallah wari umaze ukwezi ayiyobora ku buryo bw’inzibacyuho.

Yatorewe mu nteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020 kuri Lemigo Hotel.

Ni amatora yateguwe nyuma y’iminsi 30 yari ishize Umuryango Rayon Sports uyobowe na Komite y’inzibacyuho ikurikiwe na Murenzi Abdallah, yungirijwe na Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire.

Abayobozi ba Fan clubs 46 (ahataje umuyobozi, haje uwungirije), ni bo bitabiriye aya matora, ukongeraho abagize komite y’inzibacyuho bari bayoboye aya matora.

Buri mukunzi wa Rayon Sports wujuje ibisabwa, yari yemerewe kwiyamamaza guhera kuva ku wa Kane kugeza kuri uyu wa Gatanu saa cyenda.

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Slyvestre bari bahatanye yagize ijwi naho imfabusa riba 10.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Kayisire Jacques. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe .

Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 47 , imfabusa ziba 2 Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier nawe wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana. Kwiyamamaza ngo yabikoze bigendeye ku bibazo iyi kipe iheruka kunyuramo.

Ati " Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Niyo kipe nkunda ninayo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n’umukunzi wayo. Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n’abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere....Nibwo natanze kandidatire, none bantoye."

Yakomeje avuga ko amatora yabaye mu mucyo. Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikunzwe kandi ifite ibigwi. Yavuze ko bagiye gukora ku buryo yongera gukomeza kwitwara neza mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko bizagerwaho bakorera mu mucyo.

Yemereye abanyamakuru ko yabaye umusirikare nyuma y’uko yari abibajijwe na Kayiranga Ephrem wa Radio Flash. Yavuze ko yakivuyemo muri 2005 afite ipeti rya kapiteni. Yavuze ko Kompanyi ishinzwe umutekano ya RGL ariwe wayishinze akaba ari nawe uyiyobora ubu.

RGL Security Company ni ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga.

Murenzi Abdallah yabajijwe impamvu abari mu nteko rusange bambuwe telefone, asobanura ko ari ibyo bumvikanye kugira ngo ntizigire abo zirangaza bityo bakoreshe igihe neza.

Nkomite ngenzuzi:

Umwaliya Joseline Fannette (Umuyobozi)
Munana Bonaventure

Havugiyaremye Ignace

Komite nkemurampaka:

Rukundo Patrick(Umuyobozi)
Rugamba Salvator
Kamali Mohammed

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere

Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa kabiri

Ndahiro Olivier watorewe ku mwanya w’umubitsi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo