Imikino

Espoir FC yirukanye umutoza Okoko Godefroid

 Espoir FC yirukanye umutoza Okoko Godefroid

Ikipe ya Espoir FC yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza wayo; umurundi Okoko Godefroid nyuma y’amezi 10 gusa ayigezemo. Said Abed wari usanzwe yungirije muri iyi kipe niwe uyisigarana nk’umutoza mukuru by’agateganyo.

Okoko Godefroid yageze muri Espoir FC mu mpera za Werurwe 2018, ubwo iyi kipe yari imaze gutandukana na Jimmy Ndayizeye ubwo bari ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 14.

Nyuma yo gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere, bagasoza shampiyona ishize bari ku mwanya wa munani, uyu mwaka w’imikino 2018/19 ntiwahiriye uyu mutoza wahagaritswe ku mirimo ye mu gihe cy’iminsi 15 mu Ukuboza 2018 ubwo iyi kipe yagiraga umusaruro mubi.

Okoko yamaze gusezererwa na Espoir FC

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com yemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC, ni uko bafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mutoza kuri uyu wa Kabiri, ariko birinze kugira byinshi babidutangarizaho kuko bategereje kumushyikiriza ibaruwa mu minota iri imbere.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Okoko yemeje ko koko yamaze kubona iyo baruwa.

Ati " Nibyo saa kumi n’imwe nibwo banshyikirije ibaruwa imbwira ko ntakiri umutoza wa Espoir FC kubera umusaruro muke."

Okoko ni umutoza ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, aho yatoje amakipe ya Kibuye FC, AS Muhanga, La Jeunesse, Musanze FC, Amagaju FC, Kiyovu Sports, Mukura Victory Sports na Gicumbi FC.

Okoko ni umwe mu batoza banyuze mu makipe menshi

Saidi Abed ni we ugomba gusigara atoza Espoir FC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)