Breaking:Inzego zose za Rayon Sports zose zasheshwe

Umuyobozi wa Rayon Sports yanditse ibaruwa imenyesha ko inzego zose za Rayon Sports zamaze guhagarikwa uretse Komite nyobozi gusa.

Ibi bishingiye mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports washyize umukono kuri iyi baruwa yatangaje ko yashingiye ku ibaruwa y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB yandikiwe n’umukuru w’uru rwego.

Ibaruwa ya RGB isaba ko inzego za Rayon Sports zihagarikwa

Inzego zose zihagaritswe nyuma y’iminsi ibiri hari abanyamuryango 27 bari barandirse basaba ko hatumizwa inteko rusange idasanzwe ngo yari kwigirwamo ibibazo bimaze iminsi biyivugwamo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo