Bola Lobota nta kipe nimwe abarizwamo mu Rwanda...Sadate asubiza Gasogi

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko Bola Lobota Emmanuel nta kipe n’imwe yo mu Rwanda abarizwamo. Yasaga nusubiza ikipe ya Gasogi United yandikiye FERWAFA ko Rayon Sports iri kuvugana n’uyu mukinnyi kandi ngo bafitanye amasezerano y’umwaka umwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga nibwo Kakoza Nkuliza Charles (KNC) uyobora Gasogi United yandikiye ibaruwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amumenyesha ko biyama ibikorwa bya Rayon Sports byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi ba Gasogi United bakiyifiye amasezerano.

Muri iyo baruwa KNC yagarukaga kuri Bola Lobota Emmanuel baheruka gutangaza ko bamusinyishije.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko kugeza ubu nta kipe n’imwe Bola Lobota abarizwamo mu Rwanda ndetse ko ngo nta kipe ikwiriye gushakira ikibazo kuri Rayon Sports.

Ibaruwa KNC yandikiye Perezida wa FERWAFA amusaba kumenya ibyo Rayon Sports iri gukora byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi babo

Yagize ati " Bola Lobota ni Umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC,nta Equipe nimwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta Transfert international yaribwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo Transfert bagira amahirwe bakayibona."

Sadate yasubije Gasogi United ko kugeza ubu Bola Lobota ari Umukinnyi wa Maniema Union

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo