Bigoranye, APR VC yatsinze REG VC iva ku mwanya wa nyuma - AMAFOTO

Ikipe ya APR VC yatsinze REG VC bituma iva ku mwanya wa nyuma izamuka umwanya umwe ku rutonde r’agateganyo rwa Shampiyona w’umukino w’intoki wa Volley Ball.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mutarama 2019. Ikipe ya REG VC niyo yari yakiriye APR VC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo. Wabereye kuri Petit Stade Amahoro i Remera guhera saa kumi n’ebyiri (18h00).

Mbere y’uyu mukino, ikipe ya REG VC yari iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19 mu mikino 8. Yarushaga APR VC yari iya nyuma ku rutonde amanota 14 kuko APR VC yari ifite amanota 5 mu mikino 7 imaze gukina.

REG VC iyo iramuka itsinze uyu mukino byari kuyiha amahirwe yo kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo. Ku ruhande rw’ikipe ya APR VC nayo yari ikeneye aya amanota 3 kugira ngo irebe ko yabona nibura intsinzi ya kabiri muri iyi shampiyona y’umwaka wayigoye nyuma yo kubura Mutabazi Yves wari kapiteni wayo na Dusenge Wicklif.

Mbere y’umukino, REG VC niyo yahabwaga amahirwe yo gutsinda kuko yitwaye neza itsinda Gisagara VC bigoranye amaseti 3 kuri 2 mu mukino uheruka mu gihe APR VC yo yari yatsinzwe na Kirehe VC amaseti 3-0. Ni mikino yombi yabereye kuri Petite Stade Amahoro i Remera tariki 05 Mutarama 2019.

Seti ya mbere yatsinzwe na APR VC ku manota 25 kuri 18 ya REG VC. Seti ya kabiri yatsinzwe na REG VC ku manota 25 kuri 21 ya APR VC.

Seti ya gatatu yaje gutsindwa na APR VC ku manota 25 kuri 19 ya REG naho seti ya nyuma yaje gutsindwa na REG ku manota 28 kuri 26 ya APR. Hitabajwe seti ya kamarampaka (Seoul) itsindwa na APR VC ku manota 15 kuri 13 ya REG VC.

Gutsinda uyu mukino byahesheje APR VC amanota 2 bituma iva ku mwanya wa nyuma ijya ku mwanya wa 6 n’amanota 7. Kirehe VC niyo ya nyuma ifite amanota 6. UTB niyo iyoboye urutonde n’amanota 20 inganya na REG ya 2. Gisagara VC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 19, IPRC Ngoma VC ya kane ifite amanota 10 naho IPRC Karongi VC ya gatanu ifite amanota 8.

APR VC yakoze akazi gakomeye ikura intsinzi imbere ya REG VC iri mu z’imbere

Ndamukunda Flavien ntiyiyumvishaga ibiri kuba ku ikipe ye yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino

Ntagengwa Olivier wa REG VC

Wari umukino urimo ishyaka n’imbaraga

Umutoza wa APR VC Samy Mulinge atanga amabwiriza ku bakinnyi be

Benon Mugisha utoza REG VC , imibare yari yamubanye myinshi

Abakinnyi ba APR VC bishimiye iyi ntsinzi cyane

PHOTO:Uwihanganye Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo