Imikino

Bertrand twasinyishije namugereranya nka Jimmy Gatete - KNC (VIDEO)

Bertrand twasinyishije namugereranya nka Jimmy Gatete - KNC (VIDEO)

Kakoza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United yashimagije Iradukunda Bertrand basinyishije avuye muri Mukura VS. Ngo amugereranya n’abakinnyi bakomeye banyuze muri Shampiyona y’u Rwanda nka Jimmy Gatete cyangwa Tambwe Diouf.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yasinyishije Iradukunda Bertrand ndetse amwerekana afite umwambaro w’iyi kipe.

Yabaye umukinnyi wa mbere mushya werekeje muri iyi kipe iheruka kongerera amasezerano abarimo Kwizera Aimable ukina mu mutima wa ba myugariro na Herron Berrian ukina hagati.

KNC yatangaje ko uyu mukinnyi basinyishije ari umukinnyi mwiza, ukunda gukora , urangwa n’ikinyabupfura kandi wagutsindira aho ari hose mu kibuga.

Ati " Guhitamo Bertand bifite impamvu. Ni umwe mu bakinnyi bifujwe n’umutoza mu kubaka ubusatirizi ari nacyo kibazo twari dufite gikomeye. Niwe wa mbere mu banyarwanda mu bamaze gutsinda ibitego byinshi kuko yari amaze gutsinda 12 kandi niyo Shampiyona isozwa yari kubirenzaho...."

Yunzemo ati " Ni umukinnyi uwo ariwe wese yakwifuza kuba yagura...uwifuza kubaka ubusatirizi bukomeye kandi ni umukinnyi ukiri muto.... umukinnyi ufite ubwenge, imbaraga,ushobora kugutsinda aho ariho hose ni Bertarand mu bakinnyi b’abanyarwanda bahari. Kandi urareba ugasanga ari umukinnyi ukora kandi ufite ikinyabupfura...Bertrand tukaba twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, Kalulika Dieudonné , cyangwa Mémé Tchité, ni umukinnyi mwiza cyane."

Iradukunda Bertand w’imyaka 24, yifuzwaga kandi n’ikipe ya AS Kigali.

Yari maze imyaka ibiri akinira Mukura Victory Sports nyuma yo kuyigeramo muri Nzeri 2018.

Mu 2012 nibwo Iradukunda yerekeje mu Isonga FC, ajya muri APR FC muri Kamena 2014 ubwo iyi Kipe ya Gisirikare yatozwaga na Mashami Vincent.

Mu 2016, Iradukunda Bertrand yagiye muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye umwaka umwe, abona kujya muri Mukura Victory Sports.

Bertrand yatangaje ko impamvu yahisemo kwerekeza muri Gasogi United ari uko yasanze ngo bahuje umurongo kandi ngo ni ikipe nziza ikomeye ifite ubuyobozi bwiza n’umutoza mwiza.

Ati " Ni ikipe nziza, ifite umutoza mwiza, ubuyobozi bwiza n’abakinnyi beza bifuza kugera kuri byinshi. Nanjye hari ibintu byinshi nkikeneye kwiga mu mupira w’amaguru. Nzafatanya nabo kugira ngo ngire ibindi ngeraho."

Bertrand avuye muri Mukura VS ifite ibibazo by’amikoro byatumye imara amezi atandatu idahemba abakinnyi ndetse ubu ikaba yaramaze guhagarika imishahara y’abakinnyi by’agateganyo.

Mu mikino 24 Mukura VS yari imaze gukina ubwo Shampiyona yasubikagwa, Iradukunda Bertrand yari amaze kuyitsindira ibitego 12. Ni uwa 3 mu bamaze gutsinda byinshi inyuma ya Babuwa Samson wa Sunrise FC ufite 15 naho Tchabalala wa Bugesera FC akagira 13.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)