Basketball: REG irakira Patriots mu mukino ushobora kuyihesha igikombe cya shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, REG BBC irakira Patriots BBC mu mukino wa nyuma wa 6 w’irushanwa rya Kamarampaka rizwi nka “BK Basketball National League Playoffs”, ubere muri Sitade ya Kigali Arena saa tatu (21h00).

Uyu mukino uhuza REG BBC na Patriots BBC witezweho kuza kwitabirwa n’abantu benshi, ufite byinshi usobanuye, bityo n’imihigo ni yose ku mpande z’amakipe yombi.

Ku ruhande rw’ikipe ya REG BBC imaze gutsinda imikino 3 muri 5 imaze gukinwa, irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igahite ishyikirizwa igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ni mu gihe Patriots BBC imaze gutsinda imikino 2, yo ifite akazi katoroshye ko gutsinda REG BBC bityo amakipe akanganya imikino 3-3, ku buryo hategerezwa umukino wa nyuma wa 7, wazaba ejo tariki 21 Nzeri 2019.

Kubwimana Kazingufu Ali,kapiteni w’ikipe ya REG BBC aganarira na Rwanda Magazine, yatangaje ko biteguye neza uyu mukino. Ati “Ni ibisanzwe, twiteguye Patriots BBC nk’uko dusanzwe twitegura umukino wa nyuma.”

Uyu kapiteni wa REG BBC uteri wagaragaye mu mukino uheruka kubera yari mu bihano, avuga ko bagerageje gukosora amakosa yagaragaye mu mukino ushize bityo akaba afite ikizere cy’uko baza kubona insinzi kuri uyu munsi.

Ati “Abatoza bacu babonye amakosa yose twakoze badufasha kuyakosora mu myitozo twari tumazemo iminsi dukora twitegura uyu mukino, mfite ikizere cy’uko tuza kwitwara neza tukabona insinzi.”

Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC avuga nabo biteguye neza ndetse n’abakinnyi nta bibazo by’imvune bafite. Ati “Navuga ko twiteguye neza, abakinnyi bose bameze neza nta kibazo.”

Agaragaza intwaro iza kubafasha kwitwara neza imbere ya REG BBC. Ati “Intwaro dufite ni yo gukinira hamwe, tukirinda gukora amakosa, ubundi tukihutisha umukino ariko twirinda gutakaza umupira ubundi tukagira ubwugarizi bwiza.”

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi, Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona ishize ya 2018 yatsinze REG BBC ku manota 67 kuri 58, ni mu mukino warabereye muri Sitade Nto i Remera tariki 11 Nzeri 2019.

Patriots BBC yari yanatsinze mu mukino wa nyuma ubanza w’iri rushanwa rya “Playoffs 2019”, wabereye muri Kigali Arena tariki 09 Kanama 2019, ari naho baza gukinira ku manota 67 kuri 58.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team irakina na APR BBC mu mukino wa nyuma wa 6 muri Playoffs 2019, ubere muri Kigali Arena saa moya z’ijoro (19h00).

Kugeza ubu, APR BBC ni yo iri imbere n’imikino 3 muri 5 imaze gukinwa, naho The Hoops ikaba imaze gutsinda imikino ibiri. Mu gihe APR BBC yatsinda uyu mukino yahita ishyikirizwa igikombe cya shampiyona ya 2019.

Ku rundi ruhande, ikipe ya The Hoops niramuka itsinze uyu mukino amakipe yombi yahita anganya imikino 3-3, hakaba hakitabazwa umukino wa 7, wazaba ejo tariki 21 Nzeri 2019.

The Hoops- APR WBBC (Kigali Arena-19h00)
REG BBC-Patriots BBC (Kigali Arena-21h00)

Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC (ufite umupira), ni umwe mu bakinnyi bitezweho gufasha ikipe ye kwitwara neza

Kantore Sandra ukinira APR BBC (ufite umupira) ahanganiye umupira na Mwizerwa Faustine wa The Hoops mu mukino wabahuje muri Kigali Arena

Mwizerwa Faustine ukinira The Hoops ni umwe mu bakinnyi basanzwe bagora APR BBC mu mikino ikunze kubahuza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo