Basketball: Hatashywe ku mugaragaro ibibuga bishya bizakinirwaho n’abakiri bato

Tariki 12 Ukwakira 2019, mu ishuri rya RP-IPRC Kigali riherereye mu Karere ka Kicukiro, habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibibuga bibiri bishya by’umukino wa Basketball bizakinirwaho imikino y’abana bakiri bato.

Uyu muhango wo gutaha ibi bibuga byubatswe ku nkunga ya Jr NBA ifatanyije n’Umushinga wa OCP, wabimburiwe n’igikorwa cyo gutangiza shampiyona ya Basketball ihuza ibigo by’amashuri batarengeje imyaka 15, izwi nka “2020 Jr NBA Rwanda League” y’umwaka utaha wa 2020.

Mugwiza Désire, Perezida w’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, yashimiye aba bafatanyabikorwa babubakiye ibi bibuga kubera ko hatabayeho ibi bikorwaremezo nta terambere rya Basketball ryabasha kubaho.

Ati “Ku bufatanye bwa NBA na OCP, bemeye kujya batwubakira ikibuga kandi ntabwo umukino wa Basketball watera imbere hatariho ibikorwaremezo, ni yo mpamvu rero twifuza ko ubufatanye bwacu bwashingira cyane cyane ku bikorwaremezo kugira ngo abana babone aho bakinira ndetse banongere amashuri gahunda inyuramo ave kuri 30 abe yakwiyongera”.

Mugwiza Désire, Perezida w’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”

Mugwiza Désire avuga ko bishoboka ko habaho gukomeza kubaka ibindi bibuga mu bice bitandukanye mu gihe kiri imbere. Ati “Turacyari mu biganiro, ibi ni intangiriro, ubwo tuzongera tuvugane nabo turebe ahandi twakubaka ibibuga ariko ndizera ko nk’uko babitubwiye bafite ubushake bwo kugira ngo bubake bagire icyo bakora ku iterambere rya Basketball.”

Yibukije abana ko badakwiye gupfusha ubusa aya mahirwe bahawe yo kubakirwa ibi bibuga, ahubwo ko bakwiye kubibyaza umusaruro.

Ati “Ndagira ngo mbashimire kd mbabwire y’uko aya mahirwe mubonye mutagomba kuyapfusha ubusa Basketball ishobora kubafasha mu buzima bwanyu buri imbere, ishobora kubafasha nk’ikipe, izabafasha kwiga neza, ishobora kubafasha guteza imbere imiryango yanyu namwe ubwanyu.”

Ntigengwa John, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”

Ntigengwa John, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, avuga ko ibi bibuga bizakemura ikibazo k’ibikorwaremezo bikunze kugaragara biyo akaba yizera ko bizafasha mu kurushaho guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda.

Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane kubera ko ni igikorwaremezo cya siporo kandi ni hamwe tugifite ibibazo ni ukubona ibikorwaremezo, iyo tubonye abafatanyabikorwa nk’aba ngaba baje bakongera umubare w’ibikorwaremezo kuko bifasha mu itera mbere ry’iyo siporo.”

Yungamo ati “Bivuze y’uko izo mpano zigiye zigaragara mu bana bagomba kubona aho bakinira kugira ngo zizamuke bityo iyi siporo ya Basketball itere imbere tubone abana bari ku rwego rwiza.”

George Land wari uhagarariye NBA mu gufungura ibi bibuga ku mugaragaro

George Land wari uhagarariye NBA muri iki gikorwa, yagaragaje ko bahisemo u Rwanda bitewe n’uko ari igihugu kiza by’umwihariko kigaragaza ko gishyigikiye y’iterambere ry’umukino wa Basketball.

Ati “Mbere na mbere U Rwanda ni igihugu kiza kandi ubona kiri gutera imbere mu bice byose ikindi n’uko ubuyobozi bw’igihugu bwishimira gukoresha siporo nk’uburyo bwafasha mkuzamura abaturage. U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri imbere muri Afurika, twishimira kuba twifatanya n’abaturage baha, mu kuzana bw’ubufasha twizera ko haba mu bukungu ndetse n’imibereho bizazana impinduka nziza ku bana, murabizi abana ni bo b’ejo hazaza h’uyu mukino.”

Kugeza ubu, habarurwa abana bagera kuri magana kenda (900), bamaze kunyura muri iyi Jr NBA Rwanda League

Shampiyona ya Basketball ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 15, “Jr NBA Rwanda League”, yatangiye gukinwa mu 2018. Iy’uyu mwaka wa 2019, yasojwe tariki 11 Ukwakira 2019.

Kugeza ubu, habarurwa abana bagera kuri magana kenda (900), bamaze kunyura muri iyi Jr NBA Rwanda League. Nk’uko bitangazwa na FERWABA, ni uko bateganya gutangiza irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17, rizaterwa inkunga na Banki ya Kigali mu rwego rwo gukomeza gukurikirana ababa bazamutse mu batarengeje imyaka 15.

Ibibuga bibiri ni byo byubatswe ku nkunga ya Jr NBA ifatanyije n’Umushinga wa OCP

Jerome Williams wabaye umukinnyi wa New York Knicks muri shampiyona ya NBA, yasabye abana b’Abanyarwanda gukunda Basketball

Mu muhango wo gutangiza umwaka utaha wa "Jr NBA Rwanda League 2020", ni bwo hanatashywe ibibuga bya Basketball byubatswe muri RP-IPRC Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo