Basketball: Amakipe 14 ni yo azitabira irushanwa rya “Agaciro Tournament 2019”

Amakipe agera kuri 14 yo mu byiciro bitandukanye ni yo ategerejwe kuzitabira irushanwa ry’Agaciro ry’umukino Basketball rizwi nka “Agaciro Basketball Tournament 2019”, rizaba kuva tariki 22 kugeza 29 Ugushyingo 2019.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, ryateguwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, “FERWABA”, ku bufatanye n’Ikigega Agaciro Development Fund’.

Muri aya makipe azitabira iri rushanwa arimo 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore muri uyu mwaka wa 2019 ndetse n’amakipe y’abana batarengeje imyaka 17 “U 17”.

Mu makipe yatumiwe muri iri rushanwa mu kiciro cy’abagabo arimo; Patriots BBC, REG BBC, APR BBC, Espoir BBC. Mu bagore ni; APR BBC, The Hoops BBC, IPRC South BBC n’Ubumwe BBC.

Ni mu gihe mu batarengeje imyaka 17, hatumiwe amakipe arimo; Gikondo Boys, Shooting Touch, Rafiki Kids, VJN Rubavu, Elite BBC na The Hoops.

Nk’uko bitangazwa na FERWABA, ni uko imikino y’amajonjora izajya ibera muri Petit Stade i Remera naho imikino ya nyuma ikazabera muri Kigali Arena tariki 29 Ugushyingo 2019.
Umukino wa nyuma mu kiciro cy’abato uzaba saa kumi (16h00), uw’abagore uzabe saa kumi n’ebyiri (18h00) naho mu kiciro cy’abagabo uzabe guhera saa mbiri z’ijoro (20h00).
UKO AMAKIPE AZAHURA MURI IRI RUSHANWA RY’AGACIRO

Ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019

Elite BBC vs Rafiki Kids (16h00)
APR WBBC vs Ubumwe (18h00)
Patriots BBC vs Espoir BBC (20h00)

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019

Gikondo Boys vs The Hoops (16h00)
The Hoops vs IPRC Huye BBC (18h00)
REG BBC vs APR BBC (20h00)

Ku wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019

Gikondo Boys vs Shooting Touch (10h00)
Rafiki Kids vs VJN Rubavu (12h00)
Shooting Touch vs The Hoops (16h00)
VJN Rubavu vs Elite BBC (18h00)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo