Bashunga, umunyezamu wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko - AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2017 nibwo Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports yasezeranye imbere y’amategeko na Cyuzuzo Djamila bamaze imyaka 4 bakundana.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ku mugoroba wa tariki 5 Kanama 2017, imbere y’imiryango, ababyeyi n’inshuti, nibwo Bashunga yari yateye ivi asaba Djamila kuzamubera umugore bakabana ubuzima bwabo bwose.

Uyu mukinnyi wakiniraga Gicumbi FC mbere yo kuza muri Rayon Sports agafatanya nayo gutwara igikombe cy’Amahoro mu 2016 n’icya shampiyona mu 2017, yavuze ko umukunzi we yamugaragarije itandukaniro n’abandi bakobwa kuva bahuye ari na cyo cyatumye yifuza kuzabana nawe iteka.

Iyo umubajije icyatumye amuhitamo mu bandi, Bashunga akubwira ko Djamila yamukundiye uko ari ndetse akaba ari umuntu ukunda kumugira inama no kumuba hafi cyane mu mwuga we.

Bashunga yavuze ko bwa mbere yahuye na Cyuzuzo muri mu ntangiriro za 2013 bagiye mu bukwe ahantu, aramwishimira ndetse baraganira bisanzwe yumva ari umukobwa wisanzura kandi uvuga ibyo yatekerejeho.

Bakomeje kujya bavugana bisanzwe nyuma amusaba ko bakundana ariko umukobwa ntiyabimwemerera, akomeza kugerageza aza kubyemera muri Kanama 2013 imyaka ine ikaab yari ishize bakundana.

Ubukwe bwabo i buteganyijwe tariki 9 Ukuboza 2017. Gusaba no gukwa ndetse no gusezerana bizaba kuri uwo munsi.

Nyuma yo kurahirira ko bazaba uko amategeko abiteganya, banabisinyiye

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bari bishimye cyane

Shasir na Caleb bakinana bari baje kumushyigikira

Tariki 5 Kanama 2017 ubwo bemeranyaga kubana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Andika ubutumwa. Nukuri turabishimiye cyane imana izabahe urugo rwiza @BACYU

    - 18/11/2017 - 19:50
Tanga Igitekerezo