Barasaba Sadate gutumiza inteko rusange, na we ati Barasubizwa vuba

Abanyamuryango ba Rayon Sports basabye Munyakazi Sadate, Perezida w’iyi kipe gutumiza inama y’Inteko Rusange idasanzwe mu gihe kitarenze iminsi itanu kugira ngo higwe uburyo hakemurwa ibibazo bivugwa mu ikipe. Na we ati " Barasubizwa vuba".

Abanyamuryango ba Rayon Sports 27 nibo banditse ibaruwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kanama 2020, basaba Perezida wayo gutumiza inama y’Inteko Rusange kugira ngo ibibazo biri mu ikipe ngo byagarutsweho mu itangazamakuru bishakirwe umuti.

Gutakaza abakinnyi bari bafitiye akamaro ikipe, gucamo ibice abanyamuryango no guheza zimwe muri za Fan Club ni bimwe mu bibazo bavuga ko biri mu by’ingenzi basaba ko byaganirwa muri iyo nteko rusange.

Iminsi itanu yatangiye kubarwa kuva aho umuyobozi wa Rayon Sports , Munyakazi aboneyeho iyo baruwa.

Abo banyamuryango bagize bati " Tubandikiye tubasaba gutumiza inama y’Inteko Rusange idasanzwe mu gihe kitarenze iminsi itanu kuva mubonye iyi baruwa kugira ngo hasuzumwe ibibazo biri mu muryago wa Rayon Sports, binafatirwe umwanzuro."

Bakomeza bavuga ko iyo nteko rusange yatumirwamo abashinze umuryango ari nabo basinye ku mategeko shingiro yawo, abawinjiyemo bikurikije amategeko n’abanyamuryango b’icyubahiro.

Barasubizwa vuba

Ubwo Rwandamagazine yabonaga iyo baruwa, yashatse kumenya icyo umuyobozi wa Rayon Sports abivugaho ariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo twayimubazagaho, yatumenyesheje ko yari atarabona iyo baruwa bityo ko atagira icyo ayivugaho, adusaba kugira icyo adutangariza amaze kuyibona.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 9 Kanama 2020 nabwo twashatse kumenya niba yaba yabashije kuyibona, Munyakazi Sadate adusubiza ko yamaze kuyibona ariko yirinda kugira byinshi ayivugaho.

Ati " Yego, ibaruwa twayibonye ariko icyo nababwira ni uko abayanditse babona igisubizo vuba, ntabwo turi bubatindire."

Abajijwe igihe icyo gisubizo kigomba kubonera. Mu magambo make, Sadate yagize ati " Gishobora kurara kibonetse cyangwa ejo. Ariko rwose ntikiri butinde."

Mu banyamuryango banditse basaba Sadate ko yatumiza inteko rusange idasanzwe higanjemo abigeze kuyobora Rayon Sports barimo Paul Muvunyi, Muhirwa Prosper, Muhirwa Frederic, Twagirayezu Thadée, Gacinya Chance Denys, Dr Rwagacondo Emile, Martin Rutagambwa n’abandi banyuranye.

Mike Runigababisha watowe nk’umuvugizi w’abanyamuryango ba Rayon Sports bashaka ko habaho impinduka ( nawe uri mu basinye batumiza inteko rusange idasanzwe) yabwiye Rwandamagazine ko mu gihe Sadate yaba adatumije inteko rusange, bo ubwabo (abo banyamuryango) bazayitumiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo