Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports banze inkunga ya Skol

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batangiye kwanga inkunga ya Skol iri kugenera abakinnyi b’iyi kipe nyamara bitazwi n’ubuyobozi bwayo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gicurasi 2020 bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bakiriye inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) isanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports.

Ku ikubitiro abakinnyi 17 batuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali ugana mu Majyepfo, Kimisagara, i Nyamirambo no ku Mumena nibi bahereweho bahabwa iyi nkunga.

Hari abanze kwakira inkunga ’iciye mu cyanzu’

Byari biteganyijwe ko abasigaye bagezwaho inkunga yabo kuri uyu wa Gatandatu, aho yagombaga guhabwa abakinnyi bose bafitanye amasezerano na Rayon Sports ndetse n’abatoza bose.

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com, ubwo twandikaga iyi nkuru ni uko abakinnyi batatu : Rugwiro Herve, Samuel Ndiziye na Olekwei Commodore banze kwakira iyo nkunga.

Umwe muri abo bakinnyi baganiriye na Rwandamagazine.com yatangaje ko yari ayikeneye ariko ngo ntiyari kuyifata iciye mu cyanzu.

Yagize ati " Rwose ntawakanga amafaranga muri ibi bihe, cyane cyane aje aherekejwe n’ibiribwa ariko nanone sinari gufata ibintu bitazwi n’ubuyobozi bw’ikipe. Ubusanzwe ibintu duhabwa biba bizwi n’ubuyobozi bw’ikipe kabone nubwo hari fan Club yaba ije kuduha agahimbazamusyi. Nibajije impamvu biriya bitamenyeshejwe ubuyobozi, numva sinabyakira."

Yunzemo ati " Bampamagaye, mbabwira ko ntashobora gufata ibintu bitazwi n’ubuyobozi. Ubuyobozi nibumenyesha ko ntakibazo, nayifata, nzayifata ariko mu gihe bitabunyuzeho, sinayifata."

Twifuje kuvugana n’ubuyobozi bwa Skol ngo tubabaze kuri iki gikorwa bari gukora ariko inshuro zose twahamagaye ubuyobozi bwayo, telefone ngendanwa zabo ntizabashaga gucamo.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bo birinze kugira byinshi bavuga kuri iki gikorwa. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangarije Rwandamagazine.com ko iyo nkunga iri guhabwa abakinnyi batazi ibyayo uretse gusa ngo kubyumva mu itangazamakuru.

Fan Clubs zizakomeza kwita ku bakinnyi

Tariki 17 Mata 2020 nibwo abafana ba Rayon Sports batangije igikorwa cyo kwita ku bakinnyi b’ikipe yabo muri iki gihe cya ’Guma mu rugo’ hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ni icyorezo cyanatumye hahagarikwa imikino ya Shampiyona.

Runigababisha Mike ukuriye Fan Base ya Rayon Sports yatangarije Rwandamagazine.com ko bakomeje kwita ku bakinnyi nkuko buri Fan Club yabyiyemeje. Igikorwa cya Skol ngo ntaho gihuriye na gahunda yabo.

Ati " Nibyo koko hari abafana bari batangiye kwibaza niba igikorwa twari twatangiye kizahagarara cyangwa se giteshejwe agaciro. Nababwira ko ntaho bihuriye kuko kiriya cya Skol twatangarijwe ko kitazwi n’ubuyobozi kandi twe ibyo dukora twabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi kandi kirakomeje."

Yunzemo ati " Kugeza ubu abakinnyi bose bari bagejejweho inkunga bemerewe n’abafana kandi ni igikorwa ngarukakwezi. Hari n’abandi bantu ku giti cyabo bari gushaka uko bakwinjira muri iyi gahunda kugira ngo abakinnyi bahabwe inkunga yisumbuyeho kuko mwabonye ko mu mirimo igiye kuba isubukuwe by’agateganyo hatarimo imikino kandi abakinnyi bakeneye gukomeza kubaho."

Uruganda rwa SKOL rusanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva muri Gicurasi 2014.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo