Bakina bya gishuti, Cameroun n’u Rwanda zanganyije

Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, yanganyije n’iya Cameroun ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo de Yaoundé, kuri uyu wa Mbere.

Ibihugu byombi byakinnye uyu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroun guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata.

Amavubi yabonye uburyo bumwe bugana mu izamu mu minota ya mbere, ishoti ryatewe na Imanishimwe Emmanuel, umupira ukurwamo n’umunyezamu wa Cameroun mu gihe n’iyi kipe yari imbere y’abafana bayo yihariye iminota yasigaye, ariko ntiyabona uburyo bukomeye bugana mu izamu.

Beo Batto yabonye uburyo bwiza ku ruhande rwa Cameroun, ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina rikurwamo na Kimenyi Yves.

Igice cya kabiri cyabayemo impinduka ku mpande zombi, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent akuramo Kimenyi Yves, Manishimwe Djabel, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest, basimburwa na Kwizera Olivier, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Ikipe y’u Rwanda yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Omborenga Fitina yahawe na Niyonzima Olivier ‘Sefu’, awuteye uca hejuru gato y’izamu.

Niyonzima Ally na Iyabivuze Osée bafashe imyanya ya Nshuti Dominique Savio na Niyonzima Olivier, Amavubi yongera gusatira cyane Ikipe ya Cameroun.

Mu minota itanu ya nyuma, Byiringiro Lague yabonye uburyo bwiza ku ruhande rw’Amavubi, umupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ukurwamo n’umunyezamu.

Ikipe y’Igihugu izagera i Kigali ejo ku wa Kabiri nimugoroba, ikomereze mu mwiherero, yitegura undi mukino wa gicuti izakina n’iya Congo Brazzaville ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020.

Muri CHAN 2020 izabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite irushanwa riheruka, Uganda na Togo igiye kurikina ku nshuro ya mbere.

Abakinnyi b’u Rwanda babanjemo: Kimenyi Yves, Manzi Thierry, Rugwiro Hervé, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand na Sugira Ernest.

Abakinnyi ba Cameroun babanjemo: Omossola, Tientchou, Bawak, Dooh, Djob, O’ojong, Mbarag, Onana, Lobe, Nlend, Beo Batto.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo