Bakina bya gishuti, APR FC yanganyije na AS Kigali

Kuri uyu wa Kane Tariki 22 Ukwakira 2020, ikipe ya APR FC yanganyije 1-1 na AS Kigali mu mukino wa gishuti mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino cyane cyane imikino ya CAF aya makipe yombi azitabira ahagarariye igihugu.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi. Ikipe ya APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 33 ubwo Mugunga Yves yatsindaga igitego akinjiramo asimbuye Bizimana Yannick ku munota wa 30 mbere y’uko Hakizimana Muhadjili asinda igitego cyo kwishyura kuri coup franc ku ruhande rwa AS Kigali ku munota wa 52 w’umukino ari nako umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri umutoza Mohammed Adil yakuyemo abakinnyi icyenda muri cumi n’umwe bari babanjemo maze aha amahirwe abandi bari babanje ku ntebe y’abasimbura, agumishamo Niyonzima Olivier Seifu warangije umukino ndetse na Mugunga wari wasimbuye mu gice cya mbere.

Ni umukino wakurikiwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent wari waje kureba urwego rw’abasore be yahamagaye bamaze ibyumweru bitatu batangiye imyitozo, nyuma y’umukino akaba yanabasabye gukomereza aho bagakora cyane kuko ikipe y’igihugu ibahanze amaso.

Nyuma y’uyu mukino aya makipe yombi APR FC na AS Kigali azakina umukino wo kwishyura ku Cyumweru Tariki 25 Ukwakira 2020 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC izahagararira u Rwanda muri Caf Champions League naho AS Kigali ihagararire u Rwanda muri Caf Confederation Cup.

11 AS Kigali yabanje mu kibuga

11 APR FC yabanje mu kibuga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo