Bakina bya gishuti, Amavubi yanganyije na Congo Brazzaville

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakina imbere mu gihugu ‘Amavubi’, yanganyije n’iya Congo Brazzaville ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino wa kabiri wa gicuti Amavubi yakinnye muri iki Cyumweru nyuma yo kunganya na Cameroun ubusa ku busa ku wa Mbere, mu rwego rwo kwitegura CHAN 2020 izaba muri Mata.

Amavubi yatangiye umukino asatira, abona uburyo bw’ishoti ryatewe na Usengimana Danny mu minota ya mbere, ariko ntacyo bwatanze.

Uyu mukinnyi yongeye kubona uburyo bwiza ku ruhande rw’u Rwanda, ishoti yateye rikurwamo n’umunyezamu wa Congo Brazzaville, umupira usubijwemo na Ngendahimana Eric, umunyezamu Ndila Pavelh awushyira muri koruneri.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Congo Brazzaville yabonye uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego, umupira watewe na Obossi Bersyl ukurwamo na Kimenyi Yves.

Mu gice cya kabiri, Congo Brazzaville yakomereje ku rwego yasorejeho icya mbere, nyuma y’iminota itandatu ihusha uburyo bwabonywe na Ninguila wari uherejwe na Hardy Prince.

Ku munota wa 55, Usengimana Danny yananiwe gutsindira Amavubi ku buryo bwabazwe, aho yari asigaranye n’umunyezamu, agiye gutera umupira arawuhusha.

Ndekwe Félix, Nshuti Dominique Savio, Iyabuvuze Osée na Manishimwe Djabel binjiye basimbuye, bafatanyije na bagenzi babo gushaka igitego ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu bigeze babona.

Muri CHAN 2020 izaba guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite irushanwa riheruka, Uganda na Togo igiye kurikina ku nshuro ya mbere.

11 u Rwanda rwabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Omborenga Fintina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Hervé, Manzi Thierry (c), Nsabimana Eric, Niyonzima Olivier, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Sugira Ernest.

11 Congo Brazzaville yabanje mu kibuga: Ndila Pavelh, Magmokele, Dimitri (c), Moudza Prince, Ondongo Julfin, Binguila Hardy, Obossi Bersyl, Obongo Prince, Nsenda Francis, Massanga Chandrel, Etali Harvy na Lovamba J. Racine.

Ndekwe Felix wari wongewe mu ikipe ya CHAN yinjiye asimbuye

Nshuti Dominique Savio winjiye asimbuye, yitwaye neza muri uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo