Bakina bya gicuti, Rayon Sports yatsindiwe i Huye na Mukura VS

Igitego cy’u mujya-Nigeria Aboubacar Djibrine, cyahesheje intsinzi Mukura VS, mu mukino wa gicuti wayihuje na Rayon Sports kuri stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Huye habereye umukino wa gicuti wahuje Mukura Victory Sports et Loisirs yari yakiriye Rayon Sports

Ni umukino wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022, izatangira kuya 30 Ukwakira 2021, Mukura VS yaje muri uyu mukino iherutse gutsinda Rutsiro FC 4-2 mu gihe Rayon Sports yaherukaga gutsindira AS Kigali igitego 1-0 i Nyamirambo.

Mukura VS nk’ikipe yari mu rugo, umutoza wayo Ruremesha Emmanuel yari yabanjemo
Nicolas Sebwato, Kubwimana Cédric, Muhoza Trésor, Kayumba Soter, Ngirimana Alexis, Vincent Adams, Murenzi Patrick, Mantole Jean Pipi, Robert Mukogotya, Djibrine Aboubakar, Nyarugabo Moïse

Rayon Sports nk’ikipe yari yasuye, umutoza wayo Masud Djuma yari yabanjemo :Bashunga Abouba,Nizigiyimana Mckenzie, Muvandimwe JMV, Habimana Houssein, Ndizeye Samuel, Byumvuhore Trésor, Mugisha François, Ayoub Lamsane, Souleyman Sanogo, Youssef Rharb, Essomba Onana

Amakipe yombi yatangiye ashaka kugerageza kubona ibitego, gusa ntibyayakundira, ku munota wa 52’, Mukura VS yaje kubona igitego cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Aboubacar Djibrine.

Umukino warangiye ari igitego 1-0, ni umukino wa Kabiri Rayon Sports itsinzwe nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC nabwo 1-0

Uyu mukino kandi ni uwa kabiri Mukura itsinze nyuma yo Gutsinda Rutsiro FC ibitego 4-2.

Youssef yongeye kwigaragaza muri uyu mukino

Kayumba Soter yahuraga na Rayon Sports aherukamo umwaka ushize

Djibrine watsindiye Mukura VS

Nubwo wari gishuti, ariko wari ishiraniro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo