Bakina bya gicuti, Amavubi yanganyije na Taifa Stars ya Tanzania (AMAFOTO)

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Tanzania, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Wari umukino wa gicuti ugamije gufasha amakipe yombi gutegura imikino afite mu mpera z’iki cyumweru, mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Cameroun umwaka utaha.

Ni umukino wakiniwe cyane hagati mu kibuga, aho amakipe yombi yageragezaga guhanahana imipira neza, ariko gutera mu izamu bikaba ingorabahizi.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’u Rwanda, umutoza Mashami Vincent yinjizamo Kalisa Rachid mu mwanya wa Nshimiyimana Amran.

Hashize iminota 10, Tanzania yakoze impinduka esheshatu icyarimwe, yinjizamo abarimo Mchimbi Ditram Adrian, Madenge Miradji Athuman,Jonas Gerard Mkude, Lyanga Ayubu Reuben na Saidi Mzamiru Yassin.

Aba bakinnyi bafashije Taifa Stars gusatira bikomeye Ikipe y’u Rwanda mu minota isaga 15 yakurikiyeho ariko uburyo bumwe bwabonywe na Muzamiru Yassin ntibwagira icyo butanga, umupira ukomeye yateye ujya ku ruhande.

Umunyezamu wa Tanzania, Boniface Metacha, yayifashije cyane hagati y’umunota wa 60 n’uwa 80, akuramo imipira itatu irimo ibiri yatewe na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ n’undi watewe na Niyonzima Haruna.

Tanzania yashoboraga gufungura amazamu ku mupira watakajwe na Manzi Thierry, ariko Mchimbi Ditram Adrian ateye ishoti rica ku ruhande.

Ku ruhande rw’Amavubi, amahirwe akomeye bagize yo kubona igitego, ni mu minota ya nyuma y’umukino aho Niyonzima Haruna yazamukanye umupira akawuha Sugira Ernest, aha nawe yaje gucenga myugariro wa Tanzania, awuha Manishimwe Djabel awuteye awushota igiti cy’izamu.

Ikipe y’u Rwanda izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu yakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

11 Amavubi yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Rugwiro Hervé, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Nshimiyimana Amran (Kalisa Rachid 45’), Nsabimana Eric, Niyonzima Haruna (Nshuti Dominique Savio 90+2’), Kagere Meddie (Sugira Ernest 75’) na Tuyisenge Jacques (Manishimwe Djabel 52’)

11 Taifa Stars ya Tanzania yabanje mu kibuga:Boniface Metacha, Kimenya Salum Mashaka, Kamadi Gadiel Michael, Nondo Bakari Mwamneyeto, Erasto Nyoni, Abdoul Aziz Makame Makame, Mukami Himd Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon Happygod, Yussuf Abdilahie Abdallah na Shah Farid Mousa

Haruna Niyonzima ni umwe mu bitwaye neza cyane muri uyu mukino ku ruhande rw’u Rwanda

Boniface Metacha yari yabereye ibamba abakinnyi b’Amavubi

Herve Rugwiro yari yabanje muri 11 b’Amavubi

Erasto Nyoni, myugariro wa Taifa Stars niwe wari kapiteni muri uyu mukino

Shah Farid Moussa asatira izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves

YUSSUF Abdillahie Abdallah niwe wari wabanje gushakira ibitego Tanzania

Jacques Tuyisenge ntiyarangije uyu mukino kubera imvune asimburwa na Manishimwe Djabel

Ku munota wa 75, Sugira Erneste yasimbuye Kagere Meddie ndetse yatanze umupira wari kuvamo igitego ariko Djabel awuteye ukubit ku giti cy’izamu

Kamagi Gadiel Michael (2), MADENGE MIRADJI (15), nyuma y’umukino, baje gusuhuza Meddie Kagere basanzwe bakinana muri Tanzania

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo