Bakame arabara inkuru y’ uko bamenye ko basezereye AS Onze Créateurs

Ku munsi w’ejo tariki 17 Werurwe 2017 nibwo hemejwe ko ikipe ya Rayon Sports ikomeje mu cyiciro cya nyuma gishyira amatsinda ya Total CAF Confederation Cup bitayisabye gutsinda ikipe ya AS Onze Créateurs mu mukino wo kwishyura, nyuma yaho FIFA ihagarikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, FEMAFOOT.

Ibi byanashimangiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ko amakipe ahagarariye Mali atemerewe gukina imikino mpuzamahanga harino na ya AS Onze Créateurs yagombaga gukina umukino wo kwishyura na Rayon Sports kuri uyu wa 18 Werurwe 2017.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, abakinnyi ba Rayon Sports bamwe bahise bajya kureba umukino wa shampiyona wahuzaga Police FC na Musanze FC waberaga ku Kicukiro.

Nyuma y’umukino, nyezamu Eric Bakame ari na we kapiteni wa Rayon Sports yatangarije abanyamakuru uko bamenye iyi nkuru ndetse n’uburyo bayakiriye.
Bakame yatangaje ko bishimiye gukomeza mu kindi cyiciro ariko ahamya ko niyo hakinwa umukino, bari bitguye gusezerera ikipe ya AS Onze Créateurs .

Ati “...twari dufite icyere cyo gukuramo ikipe ya AS Onze Créateurs nkurikije imbaraga n’ishyaka n’abafana bari bafite …kugeza aka kanya umwuka ni mwiza, si muri groupe y’abakinnyi gusa…muri rusange ni umwuka mwiza uri mu bakunzi ba Rayon Sports , navuga ko ari ibyishimo mu bakunzi bose ba Rayon Sports, navuga ko ari ibintu byiza, kuva mu cyiciro ujya mu kindi, nkeka ko ntabwo ari ikipe yose ipfa kubikora cyangwa kubigeraho…”

Yunzemo ati “ Dufite umwuka mwiza, twishimye …ibyishimo nyirizina twabyifuzaga ko biba ku munsi w’umukino,…babiduhaye ku wa gatanu kandi twabishakaga ku wa gatandatu.”

Shasir(wambaye umupira utukura) yari yaje kureba umukino wa Police FC

Mugisha Francois bakunda kwita Master na we yari ahari

Uhereye i bumoso:Yves Rwigema, Mutsinzi Ange na Nsengiyumva Moustapha nabo bahise bajya kureba umukino wa Polic nyuma yo kumenya ko bakomeje badakinnye

Abajijwe igihe bo nk’abankinnyi bamenyeye inkuru y’uko basezereye AS Onze Créateurs , n’uko bayakiriye, Bakame yagize ati “ Amakuru twabanje kuyabona ku ma internet mu gitondo ariko ntibyaduca intege , n’abatoza nabo batubwira ko tugomba kujya mu myitozo nk’ibisanzwe mu gihe batarabona urupapuro ruturutse muri CAF cyangwa se rwo muri FERWAFA rwemeza ibyo bintu…dukora imyitozo nk’ibisanzwe, dusubira muri Locale, dukomeza gushyira ibitekerezo ku mukino ..”

“ …mu mwanya mu masa munani , nibwo batubwiye ngo tugende tuve muri locale , gahunda zahindutse , inkuru yavugwaga , yabaye impamo …tukimara kubyumva, ku giti cyacu , navuga ko abakinnyi bose ntabwo tuba turi muri mood imwe, ..wenda nk’abakinnyi bakiri bato basa nk’abishimye ariko nkatwe twifuzaga ibyishimo by’ejo , stade yuzuye , dushaka kumva umudiho muri Stade , ntabwo twe twabyakiriye neza kuko wari kuzaba ari umunsi udasanzwe ariko ibije byose urabyakira. “

Nyuma y’uko Rayon Sports ikomeje mu cyiciro gikurikiyeho, izategereza gutombola ikipe izaba yasezerewe muri Total CAF Champions League. Iramutse iyisezereye, yahita ijya mu matsinda ikaba ikoze amateka atarigeze akorwa n’indi kipe yo mu Rwanda.

Abajijwe uko biteguye umukino ubanziriza uwo kujya mu matsinda, Bakame yavuze ko bizeye ko bishoboka cyane ko bajya mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Ati “ Navuga ko umukino tuzakina, nawufata nka final kandi na bagenzi banjye nibyo twari turi kuganira , mbabwira nti umukino tugiye gukina navuga ko uraruta iyi yose twakinnye kugira ngo tube tugeze hano tugeze…ni umukino tugomba gufata nka final , ikipe iyo ariyo yose tuzahura nayo , byanze bikunze tuzagerageza kwitwara neza nk’ukuntu twakomeje kugenda twitwara .”

Byatwongereye imbaraga, twahise tubona ko ibintu byose bishoboka, kuba dutekereza kuri match imwe tukaba twajya mu matsinda…yaba twebwe , yaba Abanyarwanda muri rusange ndakeka ko twese tumaze kubona ko byose bishoboka kandi bizashoboka.”

Umukino ubanza ushobora gufasha Rayon Sports kwandika amateka mashya mu mu mupira w’amaguru mu Rwanda, izawukina hagati ya tariki ya 7 na 9 Mata mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe hagati ya 14 na 16 Mata 2017.

Ku nshuro ya mbere, amakipe azagera mu mikino y’amatsinda muri iri rushanwa rimaze imyaka 14 rikinwa muri Afurika yavuye ku munani agera kuri 16 muri uyu mwaka.

Inkuru bijyanye:

Rayon Sports isezereye As Onze Createurs idakinnye

Police FC yanganyije na Musanze , ihita inganya amanota na APR FC - AMAFOTO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo