Bagakwiriye kuza gufasha mu bibazo bihari aho kuza kurwanira ubuyobozi - Sadate

Munyakazi Sadate yavuze ko ibyakozwe n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports byo kumuhagarika na Komite yari iyoboye ikipe, kuri we abifata nk’ibitarabayeho kuko ngo ababikoze batabifiye ububasha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020 nibwo hashyizwe hanze itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha ko Komite Nyobozi ya Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, yahagaritswe, igasimbuzwa komite y’abantu barindwi.

Mu butumwa yageneye abafana ba Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, Munyakazi Sadate yavuze ko itsinda ry’abantu ridafite ububasha bwo gukuraho komite nyobozi y’ikipe kandi ko akomeza kuyiyobora n’abo basanzwe bafatanya.

Muri ubu butumwa yanagarutse ku ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amusaba ko yafasha mu gukemura ibibazo bimaze iminsi biri muri Rayon Sports.

Ubutumwa bwa Sadate buragira buti :

Mwaramutseho,

Ngarambe Charles yatumiye Inteko Rusange ya Association Rayon Sports kuwa 22 Ukwakira 2017 ivugurura amategeko ndetse inatora Komite Nyobozi nshya iyobowe na Paul Muvunyi;

Mu nama y’Inteko Rusange yo kuwa 14 Nyakanga 2019 hatumiwe Inama y’Inteko rusange itora Komite Nyobozi Nshya iyobowe na Munyakazi Sadate;

Kuba hari abumva ko bibutse ko ari Abayobozi ba Rayon Sports nyuma y’Imyaka hafi ine barasimbuwe mwakagombye gutekereza ikibyihishe inyuma;

Ibirimo kuba bifite impamvu kandi mpamya ko ari nziza kuko igiye gutuma ibibazo byacu muri Rayon Sports bikemuka ku buryo bwa Burundu;

Kubibaza impamvu hari ibyo batabwiwe bijyanye n’Ibyaha runaka, nuko n’ ubundi hari uwatanze Iriya Letter mubagenewe Copy ariko ibirimo bifite abagomba kubikurikirana ntago ari ibya abantu bose nkuko hari ni izindi baruwa kdi ntago ibintu byose bitangazwa kuko biba bisaba iperereza;

Kubibaza Niba Komite Nyobozi yavuyeho nibashyire Umutima mu gitereko kuko Komite Nyobozi ya Rayon Sports ntishobora gukurwaho n’itsinda ry’abantu runaka bitwaje ko bayoboye kuko ni icyemezo gifatwa ni Inteko rusange yateranye mu buryo bukurikije amategeko;

Niba abateranye ari Abakunzi cga abanyamuryango ba Rayon Sports koko bakagombye gushishikazwa no gufasha gushaka ibisubizo by’Imishahara na Recrutement bihari ku rusha kuza kurwanira ubuyobozi kugira ngo bahishe ibyo babazwa;

Icyo nabasaba ni ukureka abaturangaza tugakomeza gushyigikira Ikipe yacu naho ibindi byo turabizi ko biza guhabwa umurongo n’inzego bireba;

Ndabibutsa ko tutabuza umuntu gukora no gutangaza ibyo ashaka niba hari aho anyuranya n’amategeko azabimuza;

Ibyakozwe ejo n’Inzira ya nyuma yo gushaka guhisha ukuri kubyabaye mu miyoborere ya Rayon Sports yahashize ariko ndababwiza ukuri ntibizashoboka ko twahisha ukuri ahubwo ibyabaye biratuma ukuri kurushaho kumvikana;

Murakoze

Munyakazi Sadate
Président wa Rayon Sports

Tariki 14 Nyakanga 2019 nibwo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu nteko rusange yabereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata mu kigo cy’imikino cya Nyamata basanzwe bita ’Tuza Inn’. Yari asimbuye Paul Muvunyi wari umaze imyaka ibiri ayobora Rayon Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo