Babyinnye biratinda; uko AS Kigali yishimiye Igikombe cy’Amahoro (AMAFOTO 100)

Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba AS Kigali baraye mu byishimo by’Igikombe cy’Amahoro begukanye nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wakinwe ku wa Kabiri.

Nyuma y’uyu mukino wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo, Ikipe y’Umujyi yahise yerekeza i Remera muri Hilltop Hotel ahabereye igikorwa cyo kwishimira igikombe.

Mu byiciro bitandukanye, buri wese yafashe icyo abasha ndetse umunsi warangiye bakiri mu byishimo aho babyinnye bigatinda, unaniwe agataha.

Mu ijambo rye, Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yashimiye abakinnyi n’abatoza begukanye Igikombe cy’Amahoro ndetse n’abafana bari baje kubashyigikira.

Ati “Twari tubizeye, ndabanza kubashimira ku kazi keza mwakoze ndetse na ‘staff tekiniki’. Abandi nshimira ni aba bagabo bandi mubona, muri abanyamujyi beza kandi mwakoze kubana natwe. Si ubwa mbere, si ubwa kabiri muza kandi natwe tugiye kubagira inkoramutima zacu.”

Yashimiye kandi bagenzi be bafatanya kuyobora AS Kigali, ashimangira ko biteguye kongera gutsinda APR FC nibahurira mu mukino wa Super Cup ikinwa n’ikipe yatwaye Shampiyona ndetse n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Ati “Twari kwishima kugeza mu gitondo iyo biba ari muri week-end. Tuzongera tubasubire, hari igikombe cyitwa Super Cup, tugomba kuzaba turi hamwe twese.”

Kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima, yashimiye ubuyobozi uburyo bwabafashije nk’abakinnyi, anavuga ko bari bafite intego yo kwegukana Shampiyona ariko ntibishoboke.

Ati “Iyo hataba aba bose mureba, ntabwo twari kuba turi hano twishimye. Ni iby’agaciro. AS Kigali nta bafana benshi igira, ariko abafana bake ifite ni beza kurusha benshi.”

Buri mukinnyi wa AS Kigali yemerewe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 900 Frw, ni ukuvuga ayo bari basanzwe babona batsinze umukino, yakubwe inshuro 30.

Kuri ubu, AS Kigali imaze kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro enye dore ko yagitwaye mu 2001 (nka Les Citadins), mu 2013 no mu 2019.

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup ya 2022/23 rizatangira muri Nzeri uyu mwaka.

Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, abyinana n’abafana bari bagiye kwishimana n’ikipe i Remera

Visi Perezida wa AS Kigali, Seka Fred

Rwarutabura ni umwe mu bafana bari bagiye kwishimana na AS Kigali

Komezusenge Daniel wahoze ari Umunyamabanga wa AS Kigali hamwe na Gasana Francis wamusimbuye

Babyinnye kugeza bigeze mu ijoro rishyira ku wa Gatatu

Bamwe mu bakinnyi baboneyeho kwidagadura

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo