Baboua Samson agiye kurushinga n’umunyarwandakazi

Rutahizamu wa Sunrise FC ukomoka muri Nigeria,Omoviare Baboua Samson agiye kurushinga n’umunyarwandakazi Mutoni Maureen bamaze umwaka bakundana.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uteganyijwe ku itariki 16 Gicurasi 2019 naho uwo gusaba no gukwa ngo bazawukora muri Nzeri uyu mwaka nkuko Baboua yabitangarije Rwandamagazine.com.

Iyo umubajije icyatumye ahitamo Mutoni Maureen, Baboua akubwira ko ari uko yasanze ari umukobwa wihariye kandi umukunda.

Ati " Ni umukobwa wihariye, sinzi uko nabigusobanurira. Namukundiye ko yubaha, agira ubumuntu ariko by’umwihariko akaba angaragariza urukundo rusesuye. Ndashimira Imana ko navuye i Lagos (Nigeria) nje mu kazi mu Rwanda, nkanahabona urukundo nyarukundo"

Yakomeje avuga ko gushaka umugore bizamufasha cyane mu mwuga we. Ati " Bizamfasha cyane kuko ubu ngiye kwita cyane ku mwuga wanjye , nta bindi bindangaza nzongera guhura nabyo."

Kugeza ubu Baboua Samson niwe uyoboye ubusatirizi bwa Sunrise FC kuko amaze kuyitsindira ibitego 8 kugeza ku munsi wa 22 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Umwaka ushize nabwo yari yatsindiye iyi kipe ibitego 8. Yageze muri Sunrise FC muri saison ya 2016/2017.

Mutoni Maureen ugiye kurushinga na Baboua Samson

Ngo bamaze umwaka bakundana

Tariki 16 Gicurasi 2019 nibwo bazasezerana mu Murenge

Baboua Samson amaze gutsindira Sunrise FC ibitego 8 muri iyi shampiyona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
Tanga Igitekerezo