AS Muhanga isabwa asaga Miliyoni 70 ishobora gusezera mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya AS Muhanga iratabaza Akarere ka Muhanga ngo kayigoboke kugira ngo ibashe gukomeza Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ndetse no kwishyura umwenda w’asaga Miliyoni 38 (38.573.000 FRW) ndetse igasabwa n’asaga Miliyoni 31 ngo ibashe kurangiza uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

Ibi bikubiye mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020.

Muri iyi baruwa bamenyesha ubuyobozi bw’Akarere ko bafite imyenda itandukanye harimo ibirarane by’amezi abiri y’abakinnyi (ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri) angana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana inani na mirongo itanu (9.850.000 FRW), ibirarane by’abakinnyi baguze (recruitment) bingana na Miliyoni eshashatu (6.000.000 FRW) yakogombye kuba yarishyuwe mu kwezi kwa Kanama 2019, Umwenda wa miliyoni n’ibihumbi magana atatu na mirongo itandatu (1.360.000 FRW) babereyemo umuntu utekera ikipe ndetse na Pharmacy ibaha imiti na Miliyoni makumyabiri n’ebyiri n’ibihumbi magana arindwi na makumyabiri na bitatu (22.723.000 FRW) babereyemo Perezida w’iyi kipe. Ni amafaranga ngo yagiye ayiguriza kugira ngo ibashe kubaho.

Iyo ubaze iyo myenda yose usanga ingana n’asaga Miliyoni 38 (38.573.000 FRW). Andi yiyongeraho ni Miliyoni esheshatu n’igice (6.500.000 FRW) zisabwa b’abakinnyi barangije amasezerano muri iyi kipe mu kwezi k’Ukuboza 2019 kugira ngo babashe gukomezanya ndetse na Miliyoni makumyabiri n’ebyiri n’ibihumbi magana abiri (22.200.000 FRW) kugira ngo iyi kipe ngo ibashe kurangiza uyu mwaka w’imikino. Yose hamwe nayo ni Miliyoni mirongo itatu n’imwe n’ibihumbi magana arindwi (31.700.000).

Uteranyije amafaranga yose iyi kipe isabwa usanga ari Miliyoni Mirongo irindwi n’imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi na bitatu (70.273.000 FRW).

Ubu buyobozi bushingiye kuri ibyo bibazo by’amikoro, niho buhera bugaragariza Akarere ko umusaruro mubi ikipe ya AS Muhanga imaranye iminsi ariho bikomoka kuko ngo ubuyobozi nabwo bubura aho buhera bucyaha abakinnyi. Ubu buyobozi buvuga kandi ko kubera ibi bibazo ariyo mpamvu andi makipe abasahura abakinnyi uko ngo yishakiye kubera ko ntacyo bafite cyo kubaha.

Mu gika gisoza bagira bati " Muri make ahazaza ha AS MUhanga haradushobeye n’ubwo hari n’abaterankunga bemeraga kuzayifasha mu bihe bizaza. Niba ntagikozwe, ikipe igiye kujya iterwa mpaga kuri buri mukino kuko nta bushobozi igifite bwo kugera hirya no hino mu gihugu.

Aho guseba gutyo, dusanga byaba byiza kurushaho tuvuye ku izima tugasezera muri Shampiyona no mu yandi marushanwa , hakabanza hagafatwa ingamba nshya zo kubaka AS Muhanga ifite ubushobozi bwayigumisha mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda."

Ibaruwa AS Muhanga yandikiye Akarere ka Muhanga bagatabaza ku kibazo cy’amikoro cyugarije iyi kipe

Ku munsi wa 20, AS Muhanga iri ku mwanya wa 10 muri Shampiyona n’amanota 23 mu gihe mu gice kibaza cya Shampiyona yari yarangije iri mu makipe ane ya mbere kuko yari ku mwanya wa kane n’amanota 23.

Kuva imikino yo kwishyura ya Shampiyona yatangira, iyi kipe ntiratsinda umukino n’umwe kuko yatsinzwe imikino 5 yose imaze gukinwa mu mikino yo kwishyura.

Muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, AS Muhanga yatomboye Musanze FC.

Hagati hari Ndayisaba Jean Damascene, Perezida wa AS Muhanga ...ikipe nawe ngo imubereyemo umwenda w’asaga miliyoni 22 FRW yagiye ayiguriza kugira ngo ibashe gukomeza kubaho

AS Muhanga iheruka gutsinda mu mikino ibanza ya Shampiyona kuko imaze gutsindwa imikino 5 yikurikiranya muri Phase retour ya Shampiyona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Tizog

    Byaba bibaje as muhanga ivuye mumarushanwa rwose, akarere nikarebe uko kabigenza iyi kipe igume mucyiciro cya1!

    Ese bundi ubu ivuyemo byagenda bite kumakipe byahuye ndetse nayo byari bitarahura?

    - 29/02/2020 - 14:33
Tanga Igitekerezo