AS Kigali yasinyishije rutahizamu utarashimwe na Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020, ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha rutahizamu Sudi Abdallah ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ayisinyamo imyaka 2.

Muri Gicurasi 2019 nibwo uyu mukinnyi yakoze igeragezwa muri Rayon Sports ari kumwe na mugenzi we witwa Saddam Imran Yamadi ariko ntibashimwa na Robertinho watozaga Rayon Sports icyo gihe.

Icyo gihe yahise yerekeza muri Rukinzo yo mu Burundi. Ni ikipe yerekejemo avuye muri Vital’O nayo yo mu Burundi. Yatsinze ibitego 6 mu mikino 8 yakinnye mu gice kibanza cya shampiyona yo mu Burundi.

Uyu musore wari umaze iminsi ari mu Rwanda yakinnye imikino ya gicuti na AS Kigali i Rubavu, akaba aribwo ikipe yamushimye. Muri AS Kigali yasinyemo imyaka 2.

Abdallah Sidi Mike yavuze ko yishimiye kuza mu ikipe ya AS Kigali, kandi yizeye kuzayifasha byinshi mu mikino isigaye yo kwishyura igera kuri 13.

Sudi abaye umukinnyi wa 4 AS Kigali yongeye mu bakinnyi bayo nyuma ya Kayitaba Bosco na Ndekwe Felix bavuye muri Gasogi United na Alex Ortomal.

Nyuma yo kunganya na Rayon Sports 0-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona, AS Kigali ifite amanoya 19, ikaba ku mwanya wa 12.

Muri Gicurasi umwaka ushize yakoze igeragezwa muri Rayon Sports ariko ntiyashimwa na Robertinho

Yasinye imyaka 2 muri AS Kigali

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo