Kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 nibwo APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe nyuma yo kunganya 1-1 n’ Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium mu birori byabimburiwe n’Akarasisi k’abafana bazengurutse Umujyi wa Kigali kugera i Nyamirambo .
Ni ibirori ubona ko byateguwe neza cyane kuko buri kintu cyari ku murongo wacyo kandi hakaniganzamo udushya twinshi cyane.
Ubwo abafana ba APR FC bari bamaze gutangira kwinjira muri Stade batunguwe n’ikipe yabo yinjiriye mu marembo manini ya Stade iri muri Bus itatse ibirango bya APR FC.
Guhera saa sita na mirongo ine n’itanu, DJ Toxxyk yatangiye gususurutsa abafana mu muziki uvangavanze ariko uryoheye amatwi. DJ Kavoli na we yacurangiye abari muri ibi birori.
Kimwe mu byatunguranye kuri uyu munsi ni ukubona bamwe mu bitabiriye ibi birori bari batumiwe ari abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports.
Abo ni Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye akaba aheruka gusozamo manda muri Nyakanga 2019 akaba ari na we wari umuyobozi wa yo ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup. Yazanye na Muhirwa Freddy ndetse na Twagirayezu Thaddée babaye ba Visi Perezida b’iyi kipe.
Umukino wari uteganyijwe saa munani ni nabwo watangiye, maze Amagaju FC aba ari yo afungura amazamu ku munota wa 33 ku gitego cyatsinzwe na Ibutihadji ku ishoti rikomeye, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 60, APR FC yabonye igitego cyiza cyatsinzwe na Fitina Omborenga, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1. APR FC yahise yuzuza amanota 68 mu mikino 30, inegukana igikombe cya shampiyona 2023-2024.
Nyuma y’uyu mukino umuhazi Riderman yasusurukije abari muri Kigali Pelé Stadium mu ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe.
Hakurikiyeho umuhango wo guhamagara izina ku rindi, abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR FC baza mu kibuga kwambikwa imidali ndetse banashyikirizwa igikombe begukanye.
Ikipe ya APR FC yazirikanye abanyabigwi bayikiniye barimo Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana, Karim Kamanzi, Sibomana Abdoul, Didier Bizimana ndetse na Rudifu, dore ko ari bo bazanye igikombe.